Musanze: Abasenateri basabye Akarere kuba hafi amakoperative
Imibereho

Musanze: Abasenateri basabye Akarere kuba hafi amakoperative

NYIRANEZA JUDITH

January 10, 2024

Kuri uyu wa gatatu, Abasenateri basuye amakoperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi, basabwa Akarere ka Musanze kwegera amakoperative bakayafasha kunoza imikorere akiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere Claudien Nsengimana yakiriye itsinda ry’Abasenateri ryari riyobowe na Hon. Bideri John Bonds ryaje kugaragariza Ubuyobozi bw’Akarere ibyavuye mu isura ry’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi yo mu Karere ka Musanze bakoze ku wa 9 Mutarama 2024.

Mu nama batanze, Abasenateri basabye abayobozi b’amakoperative kurushaho gukorana umurava no kubaka ubufatanye hagati yabo, kwibuka kwizigamira muri Ejo Heza, kujyana abana ku mashuri n’ibindi.

Abo Basenateri basabye Akarere kwita ku makoperative.

Bati: “Turasaba Ubuyobozi bw’ Akarere kuba hafi amakoperative bukayafasha gutera imbere”.

Abasenateri bakoranye inama n’Ubuyobozi bw’ Akarere yanitabiriwe n’Abaperezida b’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, abayobozi ba Komite Ngenzuzi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’abakozi b’ Akarere barimo ushinzwe amakoperative , ushinzwe ubworozi n’ushinzwe ubuhinzi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA