Abatuye mu gice cy’Ibereshi giherereye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, mu Mujyi wa Musanze bavuga ko bishimiye kuba imirimo yo kubaka umuhanda wari warabazengereje watangiye gukorwa, kuko ugiye gukemura ibibazo by’ingendo, ubuhahirane ndetse n’umutekano muke byari bibugarije.
Uwo muhanda wari usanzwe ari igitaka warangiritse cyane, ku buryo mu gihe cy’imvura wahindukaga ibyondo n’ibizenga by’amazi byabaga imbere y’inzu z’abaturage n’ibigo by’amashuri, bigatuma kuwunyuramo bigora cyane abaturage n’abanyeshuri.
Ku ikubitiro hakaba habanje kubakwa igice kiri imbere y’ URwunge rw’Amashuri rwa Muhoza ya mbere (GS Muhoza I), cyerekeza mu mujyi rwagati, gifite uburebure bwa metero 360.
Mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo habarirwa amabereshi (Camp Belge) agera kuri atandatu. Nubwo imihanda igera kuri 95% mu nkengero z’uyu mujyi imaze kubakwa cyangwa igashyirwamo kaburimbo, abaturage batuye muri aka gace bavuga ko bari basigaye inyuma kuko ari ho honyine hari hagisigaye imihanda itaragerwamo n’ibikorwa remezo.
Muhamudu Dushime, umwe mu batuye mu Ibereshi rya mbere, avuga ko mbere y’uko imirimo yo kubaka uyu muhanda itangira ubuzima bwabo bwari bugoye kubera ibyondo n’ibizenga by’amazi byabaga mu muhanda.
Yagize ati: “Umujyi wacu ugenda utera imbere, bakubaka amahoteli n’inzu zigezweho, hakubakwa n’imihanda myiza, ariko twebwe hano twari tumeze nk’abibagiranye. Uyu muhanda warangiritse cyane ku buryo mu mvura kugenda byabaga ikibazo gikomeye. Kuba ubu watangiye gukorwa turabyishimiye cyane.”
Abanyeshuri biga kuri GS Muhoza I na bo bavuga ko uyu muhanda wajyaga ubateza ibibazo bikomeye mu gihe bajyaga ku ishuri, nk’uko Mwambutsa Fidele, umwe muri bo, yavuze ko hari igihe bajyaga ku ishuri bikabasaba gukuramo inkweto.
Yagize ati: “Hano imbere y’ikigo cyacu hari ibizenga by’amazi byinshi cyane. Hari igihe twambukaga dukuyemo inkweto tugakarabira mu kigo. Kuba uyu umuhanda watangiye gukorwa biradushimishije cyane kuko bizatuma tujya ku ishuri neza nta kwivuruguta mu bizenga bamwe n’ibikoresho by’ishuri byagwagamo.”
Abaturage bavuga kandi ko kuba uyu muhanda wari utameze neza byatumaga udashyirwaho amatara yo ku mihanda, bikaba byaratumaga haboneka umwijima worohereza ibisambo nijoro.
Mutesi Kabanyana Egidie yavuze ko kubera uwo mwijima hari igihe ibisambo byahitagamo guhungira muri aka gace bikiba.
Yagize ati: “Ahandi nko muri Susa, Kabaya na Muhe bashyizemo kaburimbo ndetse banashyiraho amatara yo ku mihanda. Ibyo byatumye umutekano uhiyongera. Iwacu ho kubera imihanda mibi n’umwijima hari igihe ibisambo byahitagamo kuhaza kutwiba. Turizera ko uyu muhanda nugera ku rwego rwiza bizatuma hashyirwaho n’amatara bityo n’umutekano ukiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko koko uyu muhanda wari warabangamiye ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage batuye muri ako gace, kimwe n’aho mu Ibereshi.
Yagize ati: “Uyu muhanda wari warabaye imbogamizi ku buhahirane n’imigenderane y’abaturage, cyane cyane mu bihe by’imvura. Kuba imirimo yo kuwubaka yaratangiye ni igisubizo ku baturage kuko uzoroshya ingendo, ubucuruzi n’ibindi. Twahereye hano kuko ni ho hari hameze nabi cyane, bivuze ko ahasigaye uko ubushobozi buzagenda buboneka na ho hazubakwa.”
Yakomeje asaba abaturage kuzita kuri uyu muhanda no kuwubyaza umusaruro. Yagize ati: “Turabasaba kuwufata neza no kuwubyaza umusaruro, kuko imihanda nk’iyi ituma ubucuruzi bwiyongera, serivisi zigera ku baturage byoroshye kandi ikagira uruhare mu iterambere ry’akarere muri rusange.”
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izatwara amafaranga y’u Rwanda angana na 42 482 386, bikaba biteganyijwe ko uzaba warangiye bitarenze ku wa 15 Mata 2026.



