Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze cyane abo mu Kagari ka Rwambogo, bavuga ko bahangayikishijwe n’agatsiko k’abajura bigabiza amashyamba yabo bakayangiza, bagamije gukuramo ibiti bagurisha kuri bamwe mu baturage baba bubaka mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Musanze.
Bamwe mu baturage bo muri ako Kagari bavuga ko batinya Abatutizi kubera ko ngo babakangisha kubatema, ndetse hari n’abakubitirwa mu mashyamba yabo nk’uko Nzitabakuze Innocent yabitangarije Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Buriya insoresore z’abajura ziyise Abatutizi hano mu Murenge wa Musanze ndetse n’Akarere ka Musanze muri rusange mu Mirenge inyuranye, usanga zihiganje zigabiza amashyamba yacu, iyo ubasanze mu kwawe rero uhitamo kwihisha kugira ngo bataguhondagura buriya bagira imipanga ityaye ku buryo bawukubise wahasiga ubuzima”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko ziriya nsoresore zizwi ko zitema amashyamba y’abaturage ariko ngo ubuyobozi bukomeza kubarebera.
Yagize ati: “Ni gute umuyobozi uhereye ku Kagari kugeza ku Murenge uhora uhura n’insoresore kandi ku masura amwe zikoreye ibiti kandi na byo biba biteze ugakomeza ukabirebera, iki kibazo duhora tukivuga ariko njye mbona ubuyobozi bubatinya nibajye basaba icyangombwa buri wese wikoreye ibiti aho abikuye n’ubimuhaye”.
Aba baturage bavuga ko kuri ubu bamaze kugira ubwoba bashingiye ko hari umwe mu baturage bo mu Murenge mu minsi ishize watemwe n’abo bajura kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro, nyuma y’aho atanze amakuru kuri abo batutizi bari bibye ibiti by’umuturage.
Mukamwezi Ancille yagize ati: “Ubu tugenda twigengesereye iyo uhuye n’umututitizi uhita wirebera hirya kugira ngo batakubona bakakwirenza wenda haramutse hagize ufatwa akaza kwibuka ko mwahuje amaso akwirenza, tubihera ko hari umugabo wo mu Kagari ka Cyabagurura baherutse gusanga iwe bakamutemagura byo kumwica ubu ari mu bitaro”.
Kuri iyi ngingo y’abatutizi bayogoje amashyamba y’abaturage ndetse bagahungabanya umutekano w’abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Twagirimana Edouard avuga ko insoresore zangiza amashyamba y’abaturage kimwe n’undi wese iyo bafashwe babihanirwa.
Ashimangira ko batazihanganira uwo ari we wese wigabiza imitungo y’abandi.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abangiza amashyamba y’abaturage twaragihagurukiye kandi ufashwe wese arabihanirwa, abandi tubohereza mu kigo ngororamuco cya Kinigi, yemwe n’ubu hari abari kugororwa, abandi bashyikirizwa inzego z’ubutabera bakabihanirwa, ntabwo guhangana n’Abatutizi rwose byatunaniye cyangwa se ngo dukomeze kubarebera, kuko benshi barabihanirwa.”
Gitifu w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kuri izo nsoresore babona ko zibangamiye abaturage zangiza n’ibidukikije, ikindi ngo buri mwubatsi yagombye kujya agura ibiti byeze, ngo kuko akenshi Abatutizi bangiza ibiti bikiri bito, ikindi ni uko abafite amashyamba bakomeza kuyarinda, ikindi ngo ni uko iyo ufatanywe ibiti byibwe nawe ngo uba uri mu cyiciro cy’abajura urabihanirwa.