Musanze: Abavugabutumwa bicuza igihe bataye nta bwizigame
Amakuru

Musanze: Abavugabutumwa bicuza igihe bataye nta bwizigame

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 17, 2025

Bamwe mu bavugabutumwa bo mu Karere ka Musanze baravuga ko nubwo bakoreye Imana imyaka myinshi, hari ikibazo gikomeye cyo kutagira ubwizigame buhagije mu gihe bageze mu myaka yegereza izabukuru.

Bavuga ko bamwe mu bantu bakuru b’amatorero cyangwa amadini batagira ubwiteganyirize, bikabatera ikibazo cyo kutagira uko bibeshaho mu gihe begereza izabukuru.

Bamwe mu bavugabutumwa basaba ko inzego bireba, zirimo amatorero n’amadini, zakwitaho abakozi babo, cyane Abakuru b’Itorero, kugira ngo bazabashe kubaho neza mu gihe batakiri mu murimo.

Bakangurira kandi urubyiruko ruri mu murimo w’ubuvugabutumwa gukomeza kumva ijambo ry’Imana ariko banibuka guteganyiriza ejo hazaza.

Umwe mu Bapasitoro Munyanganizi Gerard, yagize ati: “Nkoreye Imana imyaka myinshi, ariko ubu ndi mu zabukuru kimwe na bagenzi banjye, hari ikibazo cy’ubwizigame. Bamwe biba bibateye ipfunwe kuko twakoze cyane ku nyungu z’Imana ariko tutagize igihe cyo kwiteganyiriza. Ni byiza gukorera Imana, ariko ubuzima bwacu bugomba no guhuzwa n’ibikorwa by’iterambere ryacu bwite, tukagira amasaziro meza.”

Pasitoro Muramira Eraste na we yagize ati: “Nakoze umurimo w’ivugabutumwa imyaka myinshi, ariko kubera guhora banyimurira henshi ntabwo nabonye uburyo bwo kwiteganyiriza ku bwanjye ndetse nza no gusanga umukoresha ataranzigamiye, nyamara kuva na kera abasaza bakoreye Imana bagiye basezererwa. Ariko muri iki gihe bamwe mu bayobozi b’amatorero ntabwo bita ku kuba Umuvugabutumwa nagera mu zabukuru, azabaho neza.”

Akomeza agira ati: “Ndicuza umwanya nataye kugeza ubwo nsaza nta nzu ngira, twabagaho itorero ridukodeshereza inzu, icyo nakoze ni uko narihiye abana banjye amashuri yenda ni bwo bwiteganyirize bazandwanaho. Kandi Imana ntita intungane.”

Pasitoro Muramira akomeza asaba abavugabutumwa kudakomeza kurundurira imbaraga zabo mu buhanuzi, ahubwo bajye bagira ibikorwa remezo bizabafasha mu bihe by’izabukuru,

Abakuru b’amadini n’amatorero na bo basabwa kwita ku bakozi babo babateganyiriza, bakareka guhembera abakozi mu ntoki.

Bucyana Bernard ukuriye abasaza bageze mu za bukuru mu Karere ka Musanze, avuga ko abavugabutumwa bashyizeho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, aho bashinze ishyirahamwe ORPAR (Organisation des Retraite et des Personnes Agees au Rwanda).

Yagize ati: “Dufite abagize ishyirahamwe bagera kuri 20, tuganira ku bibazo byacu, tukungurana ibitekerezo mu busaza bwacu. Dufite kandi isanduku yacu, aho umuntu utishoboye ashobora gukodesherezwa inzu, kuvurwa, kubona amafaranga y’ishuri ry’abana n’ibindi. Ibi bituma twumva dufite icyerekezo n’ubufasha muri iyi myaka yo gusaza.”

Musenyeri Laurent Mbanda ukuriye Eglise Anglican au Rwanda (EAR), yavuze ko kutagira ubwizigame bw’abavugabutumwa ari ikibazo gikomeye kandi cyakemurwa n’amatorero atanga gahunda z’ubwizigame ku bakozi babo.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko abakozi b’amadini bagira gahunda y’ubwizigame kuva bakiri bato. Birakwiye ko haba ubufasha bw’amatorero cyangwa gahunda z’Ikigo cy’Igihugu kugira ngo abakozi bazabashe kubaho neza mu zabukuru, ibi rero mu itorero ryacu iki ni ikibazo twakemuye mbere. Nsaba abavugabutumwa kujya batekereza nanone uburyo bazabaho bageze mu za bukuru.”

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze Kayiranga Theobard, yashimangiye ko ubuyobozi bw’Akarere bufasha abaturage kubona ubufasha bw’ubwiteganyirize, aho abavugabutumwa bashobora kwifashisha gahunda za Leta z’ubwiteganyirize.

Yagize ati: “Abakozi bose, harimo n’abavugabutumwa, bafite uburenganzira bwo kwiteganyiriza ejo hazaza. Ubuyobozi bw’Akarere buhora bushishikariza abakoresha bose abakozi babo, kandi n’abakoreshwa na bo basabwa kwishyiriraho uburyo bwo kwizigamira ku mibereho yabo yo mu zabukuru, bashyiraho nk’ibikorwa remezo.”

Amategeko agenga ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda ateganya ko abakozi bose, harimo n’abakorera amadini n’amatorero, bagomba kugira uburyo bwo kwizigamira no kwiteganyiriza ku buryo bwo kubaho neza mu zabukuru.

Ibi bikorwa binyuze mu buryo bw’amabanki, amashyirahamwe y’ubwizigame, cyangwa gahunda za Leta zirimo Rwanda Social Security Board (RSSB).

Bityo, abavugabutumwa barasabwa gukorana n’amatorero yabo, bakitabira gahunda z’ubwizigame hagamijwe kubaka ejo hazaza heza, bafite imibereho myiza kandi bahesha agaciro ibikorwa byabo by’ubugabutumwa.

Itegeko Nº 45/2011 ryo ku wa 30/09/2011 rigena ubwiteganyirize ku bakozi (social security) riteganya ko umukoresha wese (cyangwa itorero/umuryango w’idini) agomba gutanga ubwiteganyirize ku bakozi be mu buryo bwemewe n’amategeko, binyuze muri RSSB (Rwanda Social Security Board).

Ubwiteganyirize bugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, Ubwiteganyirize bw’amafaranga y’ishoramari mu mibereho (pension), ubwiteganyirize bw’ubuvuzi ku bakozi n’abagize imiryango yabo.

Umukozi wese afite uburenganzira bwo kugira konti y’ubwizigame bw’ubusaza, kandi umukoresha agomba gutanga igice cy’umushahara cyagenwe n’amategeko ku bwizigame.

Umukoresha utizigamira ku mukozi we ahanwa n’amategeko, ashobora guhanishwa igihano cya amafaranga  cyangwa ibihano by’amategeko byerekeranye n’ubwiteganyirize  bw’abakozi.

Ku bakozi bo mu matorero cyangwa amadini, abashinzwe imari y’itorero bagomba gukorana na RSSB cyangwa ubundi buryo bwemewe mu gihugu, kugira ngo abakozi babo babone ubwiteganyirize.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA