Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, bavuga ko banyuze mu bihe bikomeye mu gihe bayoborwaga n’abayobozi bakekwaho ruswa mu myubakire, ikimenyane n’imikorere mibi, kuri ubu 4 bafunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi.
Bavuga ko n’ubwo bababajwe n’uko ibyo abayobozi babo babakoreye byabagizeho ingaruka, kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko; yasabwaga nibura kuba ayujuje mu gihe kitarenze iminsi 3 gusa akaba amaze kuyisakara no gutera igishahuro, bishimira ko ubutabera butangiye gukora nyuma y’igihe bamaze bahabwa serivisi mbi.
Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere mu Kagari (SEDO), Abakuru b’Imidugudu babiri, ndetse na DASSO bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi Cyuve, aho bakurikiranweho ibyaha binyuranye bijyanye n’imikorere mibi na ruswa.
Abaturage bavuga ko kugira ngo umuntu yubake, azabashe guhabwa amafaranga y’ubudehe cyangwa akemurirwe ikibazo byasabaga gutanga ruswa n’iyo yaba ari nto.
Umwe mu baturage, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, yagize ati: “Muri Cyabagarura ntawashoboraga gukora ikintu na kimwe utabanje gutanga amafaranga. Ushaka kubaka urugo, bagusaba 5 000 Frw cyangwa 10 000 Frw kugira ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa ashyire umukono ku cyangombwa. Utayabonye, inzu yawe bayisenya bavuga ngo wubatse mu kajagari ni ikibazo gikomeye.”
Undi muturage na we yongeyeho agira ati: “Njyewe nari mu batishoboye bagombaga guhabwa amafaranga y’ubudehe, ariko bambwiye ko ntayabona ntishyuye 5 000 Frw. Ibyo byambabaje cyane kuko ayo mafaranga nari kuyakoresha mu kugaburira abana. Ubuyobozi bwari bwarahinduye Akagari, mu buryo nta cyizere umuturage yabagiriraga.”
Abaturage bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere mu Kagari (SEDO) batavugaga rumwe, kandi ayo makimbirane yabo ari yo yavuyemo umuvundo mu micungire y’akazi, aho umwe yatangaga uruhushya rwo kubaka atabajije undi, bitewe n’inyungu bwite, undi akaza akabisenya.
Hari n’abavuga ko abo bayobozi bari barabaye nk’ibikomangoma mu Mudugudu, aho abaturage bababwiraga amakuru y’ibyaha cyangwa ubujura, ntibabyiteho.
Umukecuru wo mu Mudugudu wa Bukane yagize ati: “Twavugaga ko hari ibisambo byaduteye, bakatubwira ngo ntimugaheshe Akagari amanota mabi. Twari twarabuze aho twerekeza. Iyo ugiye kwa Gitifu, akakubwira ngo uzagaruke ejo birababaza.”
Akomeza agira ati: “Niba barengana nibarekwe, ariko niba koko barazengereje abaturage, nibahanwe. Twe twarababaye imyaka myinshi. Turashaka abayobozi batwumva, batadusaba amafaranga kugira ngo dukemurirwe ibibazo.”
Abaturage bavuga ko kuba aba bayobozi bafashwe ari ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bukuru bukomeje kumva ijwi ry’abaturage, kandi bizatuma n’abandi bayobozi bahigira isomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje ko aba bayobozi bafunzwe bakekwaho ibyaha byerekeranye n’imikorere mibi n’uburangare bukabije mu mirimo bashinzwe.
Yagize ati: “Ni byo koko, aba bayobozi bakurikiranyweho imikorere idahwitse. Hari aho abaturage bubakaga ahagenewe ubuhinzi, kandi abayobozi b’Akagari babishyigikiye. Iperereza riracyakorwa, ariko kugeza ubu abakekwa ni batanu: Gitifu, SEDO, Abakuru b’imidugudu babiri na DASSO.”
Yakomeje asaba abaturage kujya basaba ibyangombwa byabo binyuze ku Irembo, kandi bakabanza kubona ubutumwa bugufi bubyemeza mbere yo gutangira ibikorwa byabo.
Yagize ati: “Ubuyobozi ntibwihanganira abayobozi bijandika muri ruswa. Turashaka abayobozi batanga serivisi nziza, bubaha abaturage kandi bagakorera mu mucyo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje ayo makuru avuga ko aba bayobozi bafunzwe ari yo kandi ko iperereza rikomeje.
Yagize ati: “Ni byo koko, abo bayobozi bafunzwe bakekwaho ibyaha bitandukanye. Bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve, kandi iperereza riracyakomeje. Duhora dusaba abayobozi bose kwirinda ibikorwa byatuma bagongana n’amategeko.”
Abaturage bavuga ko n’ubwo bababajwe n’uko abayobozi babo bageze aho bafungwa, bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo mu mucyo, kugira ngo hazabeho isomo rikomeye ku bandi bayobozi bakirengagiza inshingano zabo.

