Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rwaza na Nkotsi yo mu Karere ka Musanze, baravuga ko muri iyi minsi Maraliya yabibasiye mu gihe bumvaga ko iyi ndwara yabaye amateka mu gace kabo, bagasaba ko bakwegerezwa inzitiramibu bakanatererwa imiti yica imibu mu gishanga cya Mukungwa.
Aba baturage bavuga ko imibu ituruka mu gishanga cya Mukungwa ikomeje kubashegesha kuko ngo nta muryango utabonamo umurwayi wa Maraliya muri iyi minsi.
Bavuga ko bashingiye ku bumenyi buke bafite kuri iyi ndwara mu buryo bwo kuyirinda, basanga uburyo bwose bwakoreshwa n’ubuyobozi mu kubafasha kwirinda biteguye kubushyira mu bikorwa.
Nsengiyuma Edson wo mu Murenge wa Nkotsi yagize ati: “Muri iyi minsi Malariya itumereye nabi, buri rugo hano ntiwaburamo umuntu uyikirutse cyangwa se uyirwaye. Inzitiramibu baduhaye zirashaje, impamvu rero ni iki gishanga cya Mukungwa ubona ko ari indiri y’umubu. Ubu rero twifuza ko Leta yadufasha gutsinda uyu mubu baduterera umuti mu nzu no muri iki gishanga.”
Uwimana Marguerte wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza, yagize ati: “Maraliya twari tuzi ko yabaye amateka ariko guhera muri Kamena 2024 ni bwo twatangiye gufatwa. Umuntu atangira yumva afite imbeho, akagira ikizibakanwa, bamwe babyitaga ngo ni ubundi burwayi ariko uwageraga kwa muganga wese basangaga ari Malariya; nibaduterere umuti nk’uko babikoze mu burasirazuba.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakinama giherereye mu Murenge wa Nkotsi Abingeneye Florence, ashimangira ko imibare y’abarwaye Malariya wiyongereye aho kugeza ubu hamaze kubarurwa abarwayi basaga 1500 kuva muri Nzeri 2024.
Yagize ati: “Ni byo koko hano kuri kino kigo nderabuzima cyacu, abarwayi ba Malariya umubare warazamutse, njye numva rero kiriya gishanga cya Mukungwa gikwiye guterwamo umuti noneho natwe tukaba twakomeza kwigisha abaturage uburyo bwo gusenya ubwororokero bw’imibu tukareba icyo byazatanga.”
Ubuyobozo bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bugaragaza ko imirimo y’ububumbyi bw’amatafari ikorerwa muri kariya gace k’Imirenge ya Rwaza na Nkotsi yaba intandaro yo kuba haba imibu myinshi, bityo ko n’abaturage bakwiye kwirinda.
Dr. Aimable Mbituyimana, Umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya Malariya, yasabye abaturage gukaza ingamba zo kwirinda badategereje gutererwa imiti yica imibu mu ngo no mu gishanga cya Mukungwa.
Yagize ati: “ N’ubundi umuturage umutereye umuti mu nzu ntabwo byakemura ikibazo; niba imibu imurumira hanze n’ubundi ntabwo yatera imiti mu nzu. Imiti iterwa n’utudege duto (drones) kugeza ubungubu aho ikoreshwa mu Rwanda ni ahantu haba hamaze kugenzurwa tukabona koko ko hari igishanga kinini ariko bikajyana n’amikoro y’Igihugu.”
Akomeza agira ati: “Kugeza ubungubu byakozwe ku rwego rutoya mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo turebe ko byabasha gutanga umusaruro, ahandi byakoreshejwe ni mu Nkambi ya Mahama hari hari igishanga cyihariye. Mu rwego rwo kurwanya Malariya muri Nkotsi na Rwaza hakwiye gushakwa imiti yo kwisiga yajya ibarinda kurumwa n’umubu, ariko na bo bakajya bivuza hakiri kare.”
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), muri raporo y’umwaka wa 2023, igaragaza ko abagaragaweho na Malariya biyongereyeho miliyoni 1 1, aho ku Isi yose abagera kuri miliyoni 263 bayirwaye muri bo abagera ku bihumbi 597 yarabihatanye.
Iyi raporo kandi ikomeza ivuga ko biteye impungenge ku bwiyingere bw’indwara ya Malariya aho yibasira cyane cyane abaturage muri Afurika.