Musanze: Abazwi nka ba ‘Gikweto’ bateza umutekano muke mu muhanda
umutekano

Musanze: Abazwi nka ba ‘Gikweto’ bateza umutekano muke mu muhanda

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 29, 2025

Mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara abanyonzi bahimbye izina rya Gikweto, kubera uburyo bakunze kurangwa no kwambara urukweto rumwe rwa rugabire bifashisha mu gufata feri y’igare, cyane cyane iyo batwaye imizigo iremereye.Iyi myitwarire imaze kugaragara nk’ihungabanya umutekano wo mu muhanda.

Abo banyonzi bakunze kwirundanyaho imizigo minini kandi iremereye, irimo imifuka y’ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi, ibishyimbo, ibisheke ibirayi ndetse n’amasanduku, maze aho gukoresha feri y’igare yagenewe kubafasha guhagarara mu buryo bwiza, bakifashisha urukweto rwa rugabire bakuba hasi ikirenge kiba kirwambaye kugira ngo rihagarare.

Ibi bituma igare rinanirwa, rikanyerera cyangwa rikitambika mu muhanda, bigateza impanuka cyangwa ubwoba mu bandi bakoresha umuhanda, ari abaturage n’abatwara ibinyabiziga basaba ko hafatwa ingamba zihamye mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Gerayo Amahoro.

Hakizimana Augustin, umushoferi utwara ikamyo mu mujyi wa Musanze, avuga ko abo banyonzi babatera impungenge buri munsi, aho rimwe na rimwe bateza impanuka.

Yagize ati: “Kubona umunyonzi wambaye urukweto rwa rugabire rumwe ari gukandagira hasi ngo ahagarike igare kandi afite imizigo iremereye, biratubangamira cyane. Hari igihe urwo rukweto ruvamo, ugasanga yikubise hasi urukweto rwe ruri kuri feri noneho igare rikirenga cyangwa rikazengerera mu muhanda. ibi biteza umutekano muke.”

Yavuze ndetse ko hari igihe bitendeka ku makamyo nyamara impanuka yaba shoferi akaba ari we ubibazwa.

Nsengimana Evode ni umumotari, we avuga ko iyi myitwarire ibangamira gahunda ya Gerayo Amahoro.

Yagize ati: “Umunyonzi utwaye imizigo irenze urugero aba atabona neza imbere, kandi rimwe na rimwe agenda adandabirana. Iyo aje ashaka gutambuka cyangwa guhagarara, akuba urukweto rwa rugabire. Ubwo rero iyo tugeze aho abantu bahurira benshi, [….] bibangamira buri wese. Ba Gikweto bakwiye kwigishwa amategeko y’umuhanda bakareka kugendera kuri feri y’igikweto.”

 Perezida wa koperative y’abanyonzi mu Karere ka Musanze, (CVM) Mutsindashyaka Evariste we avuga ko gutwara igare bifite amategeko, kandi ko abarangwa n’ingeso mbi ya ba Gikweto bazana isura mbi mu bandi banyonzi bakora umurimo wabo neza.

Yagize ati: “Mu mahugurwa tubaha, tubabwira ko igare rifite feri kandi ikwiye gukoreshwa. Gukoresha urukweto nka feri ni amakosa adakwiye kwihanganirwa. Si ubunyamwuga kandi si uburyo bwo kwirinda impanuka. Hari abavuga ko urukweto rwa rugabire ruyifata neza, iyo tubafashe turabaganiriza, ukomeje acibwa amande, tunakomeza kubanyuriramo muri make amategeko y’umuhanda.”

Akomeza agira ati: “Nta munyonzi ukwiye kurenza ibilo bisaga 100 ku igare, kandi n’ibyo ari byo byose bigomba kuba bipakiye neza, bitabangamiye abagenzi cyangwa ibinyabiziga. Tuzi ko ubuzima bwo gushaka ibiraka butoroshye, ariko umutekano wa mbere ni wo ukwiye kwitabwaho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, agaragaza ko iyi myitwarire idahwitse iri mu bituma habaho impanuka nyinshi mu mijyi.

Yagize ati: “Umutekano wo mu muhanda si uw’abashoferi gusa. N’uwicaye ku igare aba akoresha umuhanda. Nta muntu ukwiye gukoresha urukweto rwa rugabire nka feri, kandi nta muntu ukwiye gutwara imitwaro ibangamira abandi. Gerayo Amahoro ni gahunda igenewe buri wese,”

Yongeraho ko abanyonzi bagomba kugira ubushishozi yagize ati: “Imitwaro minini igiye ku igare itateguwe neza ibangamira inzira y’abandi. Kwifashisha urukweto bishobora gutera kunyerera, kugonga abandi cyangwa kugwisha ubifite. Abanyonzi bakwiye gutekereza ku buzima bwabo n’ubw’abandi mbere yo kwishakira inyungu.”

Abatuye Musanze bavuga ko bakeneye abanyonzi mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko bagasaba ko ba Gikweto bakumirwa cyangwa bakigishwa mu buryo bwihariye, kuko imyitwarire yabo imaze kuba ikibazo gikomeye mu muhanda.

Basaba ubuyobozi bw’Akarere, amakoperative n’inzego z’umutekano ko ubukangurambaga ku banyonzi bwakazwa, hagashyirwamo n’ubugenzuzi bukomeye ku bafite imizigo iremereye cyangwa bakoresha uburyo butemewe bwo gufata feri.

Hari abanyonzi bakuba urukweto ngo bafate feri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA