Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi CAVM, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwo muri iri shuri rwamenyeshejwe ko kwiga bidahagije, ahubwo ko kwiga neza ari ukwiga indangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Abatanze ibiganiro bose bashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bose bari barize kandi baraminuje, kandi ingengabitekerezo bakagenda bayihererekanya kuva mu mashuri abanza kugera muri za kaminuza aho ngo umuntu yaminuzaga mu ivangura iryo ari ryo ryose amaherezo ryaganishije kuri Jenoside.
Hon. Antoine Mugesera yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi hari bamwe mu bavuga ko itateguwe, yarateguwe bya cyane kandi bikaze kuko byahereye mu mashuri, abarimu bigisha ko Umututsi ari ikibazo, kandi ingero zirahari, Dr Sindikubwabo Theodore yari umuganga w’umubyaza atanga ubuzima, ariko yagize uruhare mu kwica abantu yari yarahaye ubuzima; mwebwe nimwige gusa ko ubumenyi bwiza ari ubufite indangagaciro za kirazira mwimakaze gahunda ya Ndi Umunyarwanda”.
Mugesera akomeza asaba urubyiruko kwiga ibyateza imbere Abanyarwanda bakora ubushakashatsi, aho gushaka ibyashyira u Rwanda mu kangaratete.
Yagize ati: “Aho gukora ubushakashatsi ushakisha inkomoko y’Abahutu, Abatutsi, Abatwa ugamije kurimbura abantu watekereje uburyo ikibaya cya Nyabarongo cyabyazwa umusaruro n’ibindi. Uru Rwanda rero ruri mu maboko yanyu, icyerekezo muzaruha ni ko ruzamera nimwifuza ko ruba rwiza ruzatengamara, ariko mwirinde ko mwazagwa mu mutego uzatugarura muri Jenoside”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, nawe ashimangira ko abitwaga intiti kuko bari barize ari bo bateguye banashyira mu bikorwa umugambi mubisha wa Jenoside, ahereye ku bahoze ari ba Burugumesitiri bayoboraga za Komini.
Yagize ati: “Rwose bana bacu, bana b’u Rwanda ndabasaba kwiga mukaminuza ariko mureba aho amasomo abaganisha, kuko amasomo atubaka Umunyarwanda nta cyo amaze n’iyo waminuza utagira indangagaciro za kirazira nta cyo wageraho.
Nimuhere hano hayoborwaga na Kajerijeri yakoze Jenoside ubu yakatiwe imyaka 45, muri rusange uretse bake batarenze nka 2 bahoze ari ba Burugumestiri mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri iyi Kaminuza yubatsemo bijanditse muri Jenoside kandi bose bari barize, nimwige ubumuntu.”
Guverineri yongeraho ko ngo n’uwayoboraga ISAE Busogo yari yaraminuje ariko ngo abamuhungiragaho bose ntawarokotse kandi nawe yari ashinzwe kurerera igihugu.
Umwe mu baburiye ababo muri iyi Kaminuza Nyiramafishi Rachel avuga ko ababazwa no kubona umuntu wize akaminuza ari we wigisha amacakubiri akigisha kwica abantu abakorera Jenoside
Yagize ati: “Ntekereza ukuntu Leta itanga amafaranga y’ishuri kugira ngo umuntu yige byarangira agafata impamyabumenyi aje gukora Jenoside, uzi ko Kajerijeri nka Burugumesitiri umuntu wize nawe ubwe yazaga kuduhagurutsa mu ishuri abarura Abatutsi?”
Yongeyeho ati: “Uzi ko uwayoboraga iri shuri rikuru hano nta mututsikazi wakoraga hano ngo abure kumufata ku ngufu, reba Nzirorera Minisitiri, abo bose se ntibari barize? Rwose abana biga ubungubu mufite igihugu cyiza nimwige mbere na mbere ikiganisha ku neza y’Igihugu”.
Abanyeshuri kuri CAVEM Busogo na bo banenga abitwaga abanyabwenge bajijutse bize kuba ari bo bateguye Jenoside bakayishyira mu bikorwa mu 1994.
Menyimana Lambert yagize ati: “Ubundi iyo igihugu giha abana bacyo amasomo kiba kibatezeho umusaruro mu iterambere n’amahoro, ariko twibaza abarezi n’abize bo mu gihe cya mbere no muri Jenoside yakorwaga icyo bavanye mu masomo bahawe, inzangano n’amacakubiri? Turabanenga kandi twizeza Abanyarwanda ko twe bitazabaho, gahunda ya Ndi umunyarwanda ni yo ntwaro yacu.”
Yongeraho ko bazahangana n’uwo ari we wese wasebya u Rwanda agamije gucamo ibice abarutuye n’abaruvukamo.
Muri rusange abanyeshuri bavuga ko intego yabo ari ukubaka igihugu kizira Jenoside n’amacakubiri.