Abagore bo mu Karere ka Musanze bibumbiye mu matsinda y’ubwizigame bavuga ko amaze guhindura imibereho y’imiryango yabo binyuze mu kuzigama amafaranga make buri munsi, ariko agira uruhare runini mu kwishyurira abana amashuri no kubagurira ibikoresho by’ishuri.
Buri mugore agira uruhare rwo kwizigamira ibiceri 300 ku munsi. Amafaranga amaze kugera igihe runaka, bayagabana mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri cyangwa igihembwe, bifasha kwirinda guhangayika igihe abana bagiye gutangira ishuri.
Abagore benshi bavuga ko mbere yo kwishyira hamwe bahuraga n’imbogamizi zikomeye. Bamwe bagiraga ingorane zo kubona amafaranga y’ishuri, abandi bakishora mu nguzanyo zihenze zizwi nk’urunguze cyangwa banki Lamberi.
Mukamusoni Egidia yagize ati: “Mbere twagorwaga no kubona amafaranga y’ishuri cyane mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri cyangwa se mu gihembwe, bamwe bakishora mu runguze. Ubu twicaye hamwe, dutangira kuzigama make ku munsi, turatuje. Nta mwana ugisigara mu rugo kubera kubura amafaranga y’ishuri cyangwa ibikoresho.”
Mukamwezi we avuga ko batagihangayika gusubiza abana ku ishuri bizabagora ariko kuri ubu ngo babonye igisubizo binyuze mu bwizigame.
Ati: “Nk’ubu igihembwe cyose gitangira, ntidutinya, kuko amafaranga yo kwishyura n’ibikoresho by’abana byose tubisanga mu bwizigame bwacu.”
Akomeza agira ati: “Biradufasha kutiganyira no kudahorana umutima uhagurutse, ubundi twizigama buri muntu 300 ku munsi Njyewe nizigama ibihumbi 2 700 kubera ko mfitemo amazina 9, aho izina rimwe twita umugabane ungana na 300, ubu uyu mwaka w’amashuri 2025/2026 nta kibazo cy’amafaranga y’ishuri duteganya.”
Iyi gahunda y’ubwizigame ifasha imiryango gucunga neza umutungo muto ifite, ariko ikagira n’uruhare mu kubaka ubumwe n’ubufatanye hagati y’abagore. Bavuga ko batakiri mu bwigunge, ahubwo buri wese ashyigikirwa n’itsinda rye, kuko n’ubwo bizigama ngo ntibibujijwe ko hari abasabamo inguzanyo muri rwa rwego rwo kwirinda urunguze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, ashimangira ko iyi gahunda ari urugero rwiza rw’ubukungu bushingiye ku bufatanye.
Yagize ati: “Amatsinda y’abagore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango n’uburezi bw’abana. Ni icyitegererezo cy’uko gufashanya bishobora guca inzitizi mu mibereho. Turabasaba gukomeza uyu murongo, kandi Akarere kazakomeza kubahugura ku micungire y’umutungo no kubatera inkunga aho bikenewe.”
Uwanyirigira yibukije ko ubukungu bw’Igihugu budashobora gutera imbere hatabayeho uruhare rw’abagore, by’umwihariko mu guteza imbere uburezi bw’abana babo n’igihugu muri rusange.
Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa amatsinda yiteje imbere akagera ku rwego rwa za Koperative asaga 60.