Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya (ibimina), bishimiye ko bagiye kwizihiza Iminsi Mikuru bafite ibiribwa bihagije kubera ko batangiye kugabana ibiribwa n’ibinyobwa bizigamiye mu gihe cy’umwaka wose.
Aba baturage ko batangiye kwizigamira muri Mutarama 2025, aho buri munyamuryango yatanze umugabane w’amafaranga bitewe n’ubushobozi bwe, hagamijwe kuzagura ibiribwa by’ingenzi birimo umuceri, amavuta n’inyama.
Abo baturage bateguye kare impera z’umwaka wa 2025 n’intangiriro nziza z’umwaka utaha wa 2026, aho bazaba batangiye guteganyiriza impera zawo.
Umwe mu banyamuryango b’itsinda ryitwa Tuzigamire Mitiweli rikorera mu Murenge wa Muhoza, avuga ko buri wese yatanze amafaranga y’ibanze angana na 5000, nyuma akajya atanga 1000 buri kwezi.
Ayo mafaranga yakomeje kwiyongera anunguka, ku buryo kuri ubu abanyamuryango batangiye kubona umusaruro wabyo.
Uzaribara Eulade na we yagize ati: “Twese twatangiye dutanga 5000, ariko bitavuze ko wagombaga no kuyarenza; hanyuma buri kwezi tugatanga 1000 kuri buri wese. Ayo mafaranga yarungutse, ku buryo ubu umuntu ashobora kubona umufuka w’umuceri, bikadufasha kwizihiza iminsi mikuru twishimye kandi tudafite impungenge, zo kubura ibizadufasha mu kwizihiza iminsi mikuru.”
Aba banyamuryango kandi bagaragaza ko amafaranga yabo atagize akamaro mu kugura ibiribwa gusa, ahubwo yafashije n’abari bafite ibindi bibazo byihutirwa.
Iyo umwe yafashe amafaranga mu itsinda nk’inguzanyo, yayasubizaga yungutse 10%, bikaba byarafashije amafaranga kwiyongera no gufasha abandi.
Umwe mu banyamuryango Kalikumutima Josua yagize ati: “Nafashe inguzanyo mu itsinda nyikoresha mu kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana banjye. Iyo nguzanyo yaramfashije cyane, kandi kuyishyura nongeraho 10% ntibyangoye kuko nari maze kubona inyungu yo kuba mu itsinda.”
Si abanyamuryango gusa bungukiye muri aya matsinda, kuko n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko imikoranire n’aya matsinda yabongereye abakiliya n’inyungu.
Umucuruzi w’umuceri n’amavuta ukorera mu Mujyi wa Musanze witwa Ahorinyuze Claver, avuga ko aya matsinda yamubereye isoko rikomeye.
Yagize ati: “Iyo amatsinda aje kurangura, bagura byinshi icyarimwe. Byanyongereye abakiliya n’inyungu kuko baduha icyizere, natwe tukabaha ibiciro byiza. Ubu aya matsinda yadufashije kuzamura ubucuruzi bwacu, ku buryo nk’itsinda Twihaze ryo muri Cyuve ryansigiye amafaranga asaga miliyoni 3 kuko baguze hano umuceri n’amavuta.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yishimira iki gikorwa cy’abaturage kigaragaza umuco mwiza wo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza.
Yagize ati: “Nishimiye kubona abaturage bishyira hamwe bakizigamira, by’umwihariko mu kwitegura Iminsi Mikuru. Turabasaba kwishimira iyo minsi ariko bakirinda gusesagura, bibuka ko mu minsi mike abana bazasubira ku ishuri bityo hakaba hakenewe amafaranga n’ibikoresho by’ishuri.”
Yakomeje asaba abaturage bo mu Karere ka Musanze gukomeza uyu muco wo kwizigamira no gufatanya mu bikorwa bibateza imbere, kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye ry’imiryango n’Igihugu muri rusange.
Mu gikorwa cyo kwishimira Iminsi Mikuru isoza umwaka no gutangira umwa mushya mu bihe byose, babaga inka bakayigabana mu itsinda ryabo ndetse hakaba nababaga inka irenze imwe mu itsinda ryabo.
Hari n’abahitamo kuzarya amatungo magufi nk’ihene n’intama, kandi usanga buri wese abonamo inyungu kuko n’ibiciro ku borozi barabyishimira, aho ihene yaguraga amafaranga ibihumbi 50 igura nibura ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda.
