Musanze: Babangamiwe n’icyobo kimaze igihe kidapfundikiye mu mujyi rwagati
Imibereho

Musanze: Babangamiwe n’icyobo kimaze igihe kidapfundikiye mu mujyi rwagati

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 12, 2026

Abagana umujyi wa Musanze n’abawuturiye barataka kubera icyobo kinini giherereye mu mujyi rwagati, kimaze igihe kirenga umwaka kidapfundikiye, kikaba gikomeje kubateza impungenge n’impanuka za hato na hato.

Icyo cyobo cyateguwe mu rwego rwo kunyuzamo amazi ajya mu miferege yo mu mujyi, hagamijwe kunoza imiyoborere y’amazi no kwirinda ko yangiza ibikorwa remezo.

Nyamara kuva gifunguwe, ntikirongera gupfundikirwa, hashize umwaka kirangaye; ibintu abaturage bavuga ko bibashyira mu kaga buri munsi.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko kuba kiri ahanyura abantu benshi, mu rujya n’uruza rw’imodoka n’abanyamaguru, ari ikibazo gikomeye, by’umwihariko mu gihe umuriro wabuze nijoro, cyangwa se mu bihe by’akajagari k’abanyamaguru benshi, hari abashobora kugwamo batabizi.

Umwe mu bacuruzi bakorera hafi y’aho giherereye yagize ati: “Turahangayitse cyane. Iki cyobo kimaze igihe kinini kidapfundikiye. Hari n’abamaze kukigwamo barakomereka. Dutinya ko umunsi umwe hari uzagwamo akaba yanapfa, kuko urabona ko umuntu kugwamo akavunagurika biroroshye.”

Abaturage bavuga ko ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mu gihe hizihizwaga isoza ry’umwaka, hari bamwe mu bari bari mu byishimo baguyemo.

Umwe muri bo yagize ati: “Mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwa no kuwutangira hari bamwe kubera umubyigano baguyemo ndetse barakomereka bikomeye. Ibi byatubereye isomo rikomeye, ariko kugeza n’ubu nta gikozwe ngo iki cyobo gifatirwe umwanzuro urambye, twazahatakariza ingingo”

Si icyobo gusa kivugwaho guteza impanuka, kuko n’imiferege yo mu mujyi wa Musanze ikomeje kunengwa n’abahagenda. Bavuga ko imwe idafunze neza, izindi zarangiritse, bigatuma hari abazigwamo cyangwa zikabangamira urujya n’uruza.

Abaturage basaba ubuyobozi bw’umujyi n’izindi nzego bireba kwihutira gutwikira iki cyobo no gusana imiferege, bakagaragaza ko badashaka gukomeza kubaho mu bwoba bwo kuzahaburira ubuzima.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yemereye Imvaho Nshya ko iki kibazo akizi kandi ko atari ubwa mbere kimugezeho. Yavuze ko hari gahunda yo kugikemura mu buryo burambye.

Yagize ati: “Iriya miferege yakozwe igaragaza ko amazi ashobora kuva mu mujyi atagize uwo asenyera, ariko kuba zidapfundikiye biragaragara koko bituma no gutembera mu mujyi bitoroha. Twavuganye na RTDA, bari kudufasha mu nyigo nshya ku buryo amazi yajya ava mu mujyi.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ku bijyanye na kiriya cyobo kiri mu mujyi, byabaye ngombwa ko bagifungura kubera ko hari ikibazo tekinike kirimo hasi. Ubu rero bagiye kureba ukuntu iki kibazo cyakemuka. Ikindi kandi imiferege, bitarenze mu kwezi kwa kane 2026 haraba hagize igikorwa.”

Nubwo ubuyobozi butanga icyizere cy’uko iki kibazo kizakemuka, abaturage bo bavuga ko bifuza kubona igikorwa gifatika vuba na bwangu, mbere y’uko hagira undi wazagwamo akaba yahasiga ubuzima cyangwa agakomereka bikomeye.

Bavuga ko umujyi wa Musanze, nk’umwe mu mijyi igana ba mukerarugendo benshi, ukwiye kuba utekanye kandi ufite ibikorwa remezo bitabangamira abawugana.

Iki cyobo giteje impungenge abagana umujyi wa Musanze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA