Abaturage bo mu Mudugudu wa Gora, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’umuhanda Busogo- Ntebeyingwe watengutse ku buryo hagaragaramo imanga iteye ubwoba ishobora guteza impanuka.
Uyu muhanda usanzwe ukoreshwa n’abanyamaguru n’ibinyabiziga bitandukanye, by’umwihariko mu gutwara umusaruro w’ubuhinzi no kugeza ibiribwa ku bigo by’amashuri.
Gusa, kubera imvura igwa ari nyunshi imivo igatemba, abaturage bavuga ko uyu muhanda wangiritse birenze urugero, ku buryo bafite impungenge ko mu minsi iri imbere bashobora kwibera mu bwigunge burundu.
Habimana Jean Pierre, umwe mu bakoresha uyu muhanda, avuga ko ari uw’ingenzi mu mibereho yabo ya buri munsi, ariko ngo kuba ugenda wangirika ushobora kuzateza akaga mu minsi iri imbere.
Yagize ati: “Uyu muhanda ni wo twanyuzagaho umusaruro wacu w’ibirayi n’imboga tujya kuwugurisha. Ubu imodoka ziganyira kuza ino, bavuga ko ntawajya gushora imodoka ye mu manga, ibi bintu bidusubiza inyuma mu iterambere.”
Mukamana Béatrice, na we yemeza ko iyangirika ry’uyu muhanda rigira ingaruka ku burezi.
Yagize ati: “Imodoka zajyanaga ibiribwa ku mashuri zanyuraga hano. Ubu biragoye cyane, kandi abana n’abarezi barabangamiwe. Urumva kugeza ibikoresho ku ishuri rya Gatovunni ikibazo, nko kubagemurira inkwi n’ibiribwa usanga abashoferi biganyira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana nyuma yokumenyeshwa n’abaturage, kandi ko kigomba kubonerwaigisubizo mu maguru mashya.
Yagize ati: “Muri kariya gace ni ahantu hakunze kwera imyaka myinshi. Iyo umuhanda wangiritse nka twe abayobozi ntitwabirebera, byaba ari uguheza umuturage mu bwigunge. Ngiye kuvugana na Gitifu wa Busogo, kandi nanjye ngomba kuhagera kugira ngo menye amakuru nyayo n’icyakorwa.”
Uyu muhanda uhuza Akarere ka Musanze n’aka Nyabihu, ukaba unyuzwaho umusaruro n’izindi serivisi zisaba ibinyabiziga.
Abaturage basaba ko wakorwa mu maguru mashya, mbere y’uko uteza impanuka cyangwa ugahagarika burundu ibikorwa by’iterambere.
