Musanze: Bafatanywe metero 250 z’insinga z’amashanyarazi bazitwaye mu modoka
Ubutabera

Musanze: Bafatanywe metero 250 z’insinga z’amashanyarazi bazitwaye mu modoka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

October 8, 2025

Abagabo batatu batawe muri yombi bafatiwe mu muhanda Musanze-Kigali, nyuma yo gusanganwa insinga zireshya na metero 250 bazikuye mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko aba bantu bafashwe batwaye izo nsinga mu modoka yo mu bwoko bwa hilux ku bufatanye n’abaturage.

Yavuze ko abaturage bari batanze amakuru ko hari ahantu hari hibwe insinga z’amashanyarazi hanangijwe ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho imodoka yari yatanzweho amakuru yahagaritswe, basangwa ipakiye insinga z’amashanyarazi zidafite inkomoko izwi. Twibutsa buri wese ko gucuruza cyangwa gutwara insinga zakoreshejwe bitemewe kuko ari ubujura buhembera umutekano muke.”

Yakomeje avuga ko ubujura bw’insinga z’amashanyarazi budindiza gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, kuko aho ziba zibwe abaturage basigara mu mwijima, bigatuma ibikorwa by’iterambere bihagarara.

IP. Ngirabakunzi ashimira abaturage bakomeje kubafasha mu gutanga amakuru, kandi akangurira buri wese kwirinda ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo kuko ari igihombo ku gihugu cyose.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze bavuga ko abiba insinga z’amashanyarazi bateza ingorane zikomeye zirimo ibura ry’umuriro, kudindiza ubucuruzi n’imibereho y’abaturage.

Nyiramana Egidia utuye mu Murenge wa Muhoza, yagize ati: “Iyo insinga zibwe, umuriro urabura iminsi myinshi. Nkatwe dukoresha imashini z’ubudozi n’ububoshyi, duhita duhagarika imirimo. Ibyo bituma duhomba, n’imiryango myinshi igatakaza ibyo yakoreraga mu ngo zabo.”

Kabano Jean Bosco, umucuruzi wo mu Mujyi wa Musanze, na we yongeraho ati: “Kwangiza ibikorwaremezo Leta yubaka bitwara amafaranga menshi ni igihombo gikomeye ku gihugu. Iyo insinga zibwe, n’amaduka, amahoteri n’amaresitora birahagarara. Ababikora baba bangije ibikorwa by’iterambere byose.”

Singirankabo Eugene, utuye hafi y’aho abajura bafatiwe, yongeyeho ati: “Iyo umuriro ubuze kubera insinga zibwe, abana ntibiga nijoro, ibikoresho by’amavuriro ntibikore. Ababikora baba bateje ibibazo abaturage bose. Turashimira Polisi n’abaturage batanze amakuru, dukwiye gukomeza gufatanya.”

Abakora iri kosa bahanwa n’Ingingo ya 182 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018) ivuga ko: “Umuntu wese utembura, usenya, cyangwa wangiza ikorwaremezo ry’amashanyarazi, itumanaho, amazi, imihanda cyangwa ibindi bikorwa remezo by’ubutegetsi cyangwa by’abikorera, aba akoze icyaha.”

Icyo cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 kugeza kuri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’igihombo cyatewe.

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ubujura n’ikwangiza ry’ibikorwaremezo by’igihugu, kuko bigira ingaruka ku iterambere n’umutekano w’abaturage.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko n’aho izo nsinga zari zijyanywe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA