Musanze: Bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza Imirenge ya Rwaza na Muhoza cyangiritse
Imibereho

Musanze: Bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza Imirenge ya Rwaza na Muhoza cyangiritse

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 29, 2025

Abaturage bakoresha ikiraro cyo ku mugezi wa Mukungwa gihuza Imirenge ya Rwaza na Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’uko kirimo kugenda cyangirika ku kigero giteye ubwoba, kuko hari abamaze kugikomerekeramo ariko kikaba kidakorwa.

Iki kiraro cyubakishije ibyuma bimaze imyaka isaga 30, abaturage bavuga ko kimaze gutakaza ubukomere bwacyo kubera ko ubutimba bikigize bushaje bumaze gupfumuka naho ibyuma bikaba bigenda bifatwa n’ingese, bigatuma kugicaho hari aho bisaba ubwirinzi bukabije.

Nyirandikubwimana Florida, utuye mu kagari ka Mburabuturo,Umurenge wa Muko  avuga ko buri munsi aca kuri icyo kiraro afite impungenge z’uko ashobora kugwamo.

Yagize ati: “Ugera hagati wumva ubutimba buranyerera cyane, hari ahandi wumva butoboka hasi. Iyo imvura iguye ntabwo n’umwana wanjye mukuru nemera ko akinyuraho.

Bisa n’ukugenda hejuru y’icyuma cyenda gucika kandi koko batarebye neza cyazacika tukagwamo,”

Habimana Charles, ukoresha iki kiraro ajya mu mirimo ye  ya buri munsi harimo n’iyo  guhinga, avuga ko hari abantu bamaze kuhakomerekera.

Yagize ati: “Hari umuturanyi wanjye waguye mu mwobo wacitse ku kiraro, ahakomereka akaguru. Twaramufashije turamukurura.

Ubu iyo ugeze hagati humvikana urusaku  rw’icyuma cyangiritse, bigatuma twumva ko umunsi umwe bishobora kuzahirima, tukarigitana mu mazi na cyo”.

Nubwo iki kiraro gikenerwa na benshi mu gutambutsa imyaka n’izindi ngendo za buri munsi,  abana bajya ku ishuri n’abaturage bajya ku isoko rya Kinkware, bavuga ko kuri ubu kugicaho ari ibintu biba biteye impugenge.

Mukandayisenga Claire, umubyeyi ufite abana biga mu  Murenge wa Rwaza, avuga ko igihe cy’imvura kibabera ikibazo gikabije, cyane ko abanyeshuri bacyambuka kandi ari abana.

Yagize ati:“Kubera gusaza ku iki ikiraro iyo twohereje abana ku ishuri tuba dufite impungenge ko yagwamo cyane mu bihe by’imvura duhorana ubwoba kuko hari aho  iki kiraro nawe ugeraho ukumva kirimo kunyegaganyega.

Twifuza ko ubuyobozi bwakivugurura, cyangwa bukadufasha kikubakwa mu buryo burambye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko ikibazo cy’iki kiraro kiri mu byo ubuyobozi buri kugenzura mu mushinga mugari wo kuvugurura ibiraro bishaje no kubaka ibishya.

Yagize ati: “Turabizi ko hari ibiraro byinshi bisaba kuvugururwa. Hari gahunda iri gukorwa yo kubaka ibiraro bishaje hirya no hino mu karere, yaba no kongera ibindi bishya. Ngomba kureba neza ko iki kiri ahitwa Mburabuturo kiri ku rutonde rw’ibiraro byihutirwa.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bugiye gukora isuzuma ryihariye kuri iki kiraro kugira ngo harebwe igisubizo kirambye, hagamijwe gukumira impanuka zishobora kuhavukira.

Ikiraro kigenda gitoboka hasi hakaba hari n’abatangiye kugikomerekeramo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA