Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge, higanjemo iyo abaturage bo mu Murenge wa Muko bita Akamashu.
Izo nzoga zingana na litiro 1 700 zafashwe ndetse zimenerwa imbere y’abaturage bo mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Muko, zirimo iyiswe Akamashu irakaza abaturage bitewe n’uko umuntu umaze kuyinywa aba adafite ubushishozi bwo gutekereza neza, bigatuma ashobora gukoreshwa nabi n’abandi.
Abageze mu zabukuru n’abagore, nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage ba Muko, ni bo bagerwaho n’ingaruka kuko bashobora gukorerwa ihohoterwa n’urugomo mu gihe basinziriye ku muhanda.
Bivugwa ko hari n’abasaza bagaba ibyabo bakicuza byararangiye.
Abaturage bavuga ko bumva ko iyi nzoga yengwa hakoreshejwe amazi, amasaka, isukari nyinshi, pakimaya, amajyani ndetse n’igisabune kizwi nka Sarumaka, gikunze gukoreshwa mu bwiherero.
Rimwe na rimwe, binavugwa ko abayenga bashobora kuba bongeramo urumogi cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma umuntu asinda vuba.
Jean Bosco Nziraguseswa (Izina yahawe), umuturage wo muri Muko, yagize ati: “Akamashu ni inzoga ibangamira ubuzima bwacu. Umuntu umaze kuyinywa agwa mu mutego w’ubusambanyi cyangwa ibindi bikorwa bibi, kandi nta nubwo aba afite ubushobozi bwo kwirwanaho. Iyo rero umutu yaguhase Akamashu nawe ukakiroha ugasinda ugakora ibyo ashaka, akagera ku ntego avuga ko waguye mu kamashu.”
Marie Claudine Umutoni (Izina yahawe), na we yongeyeho ati: “Iyo abana bacu cyangwa abakecuru banyoye Akamashu, bahita batakaza ubwenge. Byateza akaga mu miryango, ubuzima bwabo burahungabana, kandi bigira ingaruka ku mutekano w’abaturage, kuko umaze guhaga Akamashu aba yumva aremereye ntawamukoraho.”
Polisi y’u Rwanda isobanura ko ukora, ugurisha cyangwa unywa inzoga zitemewe n’amategeko, harimo n’izitwa Akamashu, ahanishwa nk’uko biteganywa n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda rigenga ibinyobwa (Itegeko No 11/2010 ryo ku wa 12/05/2010 rishyiraho amategeko agenga inzoga n’ibindi binyobwa).
Umuntu wese ufashwe acuruza cyangwa akenga inzoga zitemewe n’amategeko ahanishwa gufungwa kuva ku mwaka 1 kugeza kuri 5, bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Uwayinyoye akabigaragaza cyangwa agakangurira abandi kuyinywa ashobora gufatirwa ingamba zo gukangurirwa guhagarika iyo myitwarire, ndetse mu gihe byateje uburwayi cyangwa impanuka ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Abaturage bafite inshingano zo gutanga amakuru ku nzoga zitemewe, kandi gufasha mu gukumira no gutanga amakuru bigira uruhare mu kurwanya iyi myitwarire.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ngirabakunzi Ignace, yagize ati: “Abaturage bagomba kwirinda gukora no kunywa bene ibi binyobwa byangiza ubuzima, birimo amazina atandukanye nka Muriture, Nzogejo, Tunuri, Muhenyina, n’ibindi. Ababikora bazabazwa, abadatanga amakuru na bo bazakurikiranwa kugira ngo hafatwe ingamba zihamye.”
Polisi isaba abaturage kumva ko kunywa ibi binyobwa ari ukwishyira mu byago, bityo bakabireka, bagafasha mu kubirwanya, kandi bagafata ingamba zo kurengera imibereho n’umutekano w’abaturage bose.

