Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’abana babo bamaze kuba abasore n’inkumi babahoza ku nkenke babasaba kugurisha imitungo kugira ngo babihere amafaranga, nyamara baranze gukora icyabateza imbere ahubwo bakigira mu businzi.
Abo babyeyi bavuga ko bibabangamira mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bikabangamira no kurera abandi bana babakomokaho.
Ni ikibazo kimaze kugaragara mu miryango itandukanye yo muri ako Karere, aho abasore n’inkumi bamwe banze gukora bakaba biteze ko bazahabwa amfaranga n’ababyeyi.
Nyiramaguru Anastasie, w’imyaka 67 wo mu murenge wa Muhoza, ni umwe mu babyeyi bavuga ko abana babo bamaze kubagora.
Avuga ko nyuma yo kubarihira amashuri barindwi, bamwe muri bo aho gushaka akazi basigaye bamusaba kugurisha amasambu ye kugira ngo babone amafaranga.
Yagize ati:“Naravunitse mbashyira mu mashuri, ariko bahora bansaba kugurisha isambu ngo bakuremo amafaranga. Hari n’abo mfite batararangiza kwiga, ariko ntibabatekereza. Umwana wanjye mukuru yambwiye ko ngo niba ntayigurisha ntabyo ndimo kubamarira. Birambabaza cyane kuko barashaka ko ngurisha kandi hari ababa bakeneye kurerwa.”
Hakizimana Jean Baptiste, w’imyaka 72,ni wo mu Murenge wa Kinigi, avuga ko umuhungu we w’imyaka 24 yamubereye ikigeragezo.
Yagize ati:“Yanze gukora, ariko ahora ansaba kugurisha isambu kugira ngo mugurire moto ngo ajye mu kimotari.
Ibyo birambabaza kuko iyo sambu ni yo nshakiramo ubuzima. Abandi bana baracyiga, nkeneye kubaho dore ndashaje;ariko we ntabitekereza.”
Hakizimana yemeza ko ibi bituma ahora mu mihangayiko n’umutekano muke mu rugo rwe, kandi nk’umuntu ukuze wagombye kubaho mu mahoro bikamutesha umutwe.
Nshimiyimana Eric wo mu murenge wa Kimonyi, umwe mu rubyiruko rwaganiriye n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya, avuga ko hari bamwe mu rubyiruko bifuza kubaho batavunitse bikabatera gutekereza ko imitungo y’ababyeyi ari yo gisubizo ku bibazo byabo.
Yagize ati:“Ni byo turifuza gutangira ubuzima, ariko ntabwo dukwiye gutesha agaciro ababyeyi ngo tubahatire kugurisha amasambu.
Ahubwo dukwiye gushaka ibyo twakora, bibyara amafaranga.
Ababyeyi badufasha uko bashoboye ariko tutabahatira kugurisha imitungo yabo kandi na bo bakeneye kubaho barera na barumuna bacu.”
Aba babyeyi bashinja abana babo kwirirwa mu makabari binywera aho gukoresha amafaranga make babonye mu bibaha inyungu ahubwo bakabyukira mu makabari n’ibindi bitabahesha agaciro, bagamije kwishimisha.
Nsengiyumva yagize ati: “Bamwe mu bana bacu ntabwo bazi kuzigama, ahubwo n’iryo babonye barishora mu nzoga, bamara gusinda bakaza bakubita ababyeyi ngo nibagurishe imwe mu mitungo babone igishoro, nyamara wajya kureba ugasanga umwana yashoye mu kabari atari munsi y’ibihumbi 45 Frw, twifuza ko aba bana bahindura imyumvire”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald avuga ko ikibazo cy’abana basaba ababyeyi kugurisha imitungo kijya cyumvikana kandi ko hari ubwo kibangamira imiryango itandukanye.
Yagize ati:“Dusaba abana kubaha ababyeyi babo no kubana mu mahoro. Ababyeyi na bo bagomba kuzuza inshingano zo kurera neza no gutanga uburere bunoze. Umwana wize akwiye gushaka akazi cyangwa kwihangira imirimo aho guhatira umubyeyi kugurisha ibyo afite. Ababyeyi bagomba kurindwa ihungabana nk’iri kuko bamaze gukora byinshi byo kurera abana babo kandi urabyumva baba bageze mu za bukuru.”
Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ni ryo rishyiraho uburyo bwemewe bwo gutanga umunani n’imikoresherezwe y’umutungo mu muryango.
Ingingo ya 205 ivuga ko umunani ari impano umubyeyi aha umwana mu rwego rwo kumufasha gutangira ubuzima bwe, ariko abikora ku bushake bwe, atabihatiwe.
Ingingo ya 206 ivuga ko umwana adaashobora gutegeka cyangwa guhatira umubyeyi kugurisha umutungo ngo amuhe amafaranga. Umunani uhabwa umwana ni icyemezo cy’umubyeyi.
Ingingo ya 207 Umunani ugomba gutangwa ku buryo buringaniye ku bana bose, bitewe n’ubushake n’ubushobozi bw’ababyeyi.
Iri tegeko risobanura ko umubyeyi afite uburenganzira bwuzuye ku mutungo we igihe akiriho, kandi nta mwana wemerewe kuwutunga cyangwa kuwuharirwa ku gahato.
