Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze cyane mu Murenge wa Kinigi, baricuza igihe bataye ku makuru y’impuha bumvaga ko umutwe wa FDLR uri hafi gutera u Rwanda, bikaba byaratumye bamwe bareka gukora bikanga intambara.
Mu bicuza harimo abavuga ko bamaze imyaka igera kuri 30 badakora, n’abagerageje bakabikora bagononwa none bikaba byaratumye iterambere ryabo rirushaho kudindira.
Umurenge wa Kinigi uherereye munsi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ihana imbibe n’iya Virunga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FDLR).
Abaturage bo muri ako gace bemeza ko mu bihe bitandukanye bajyaga bumva ibihuha ko FDLR iri mu mugambi wo gutera u Rwanda igamije guhirika ubutegetsi no gusohoza umugambi wa Jenoside.
Nzayituriki Albert, umwe muri abo baturage wo mu Kagari ka Nyonirima, yagize ati: “ Hano mu Murenge wa Kinigi kuva aho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibohoreye u Rwanda igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe muri twe twari twitungiwe n’ibihuha. Urumva Leta yiyise iy’abatabazi yari imaze gukubitwa na RPF Inkotanyi, abasize bahekuye u Rwanda rero boherezaga abantu hano kutubwira ngo na twe duhunge tuzagaruke mu gihugu cyiza. Bamwe barahunze abandi bajya muri FDLR ni bo ubona bari kuza bagasanga barataye igihe.”
Yakomeje avuga ko kubera ibihuha byazanwaga n’abantu bamwe mu babaga bakorana n’uwo mutwe w’iterabwoba, byatumye bamwe bacika intege banga kubaka inzu zikomeye, abandi bareka gukora kuko bari bijejwe ko bazagaruka mu gihugu gifite byose.
Nzayituriki aricuza kuba atangiye kubona icyerekezo cy’iguhug ari cyiza mu gihe yanze gukora ibyo yagombaga gukora guharanira iterambere rirambye ry’umuryango bigihendutse kandi bafite n’amafaranga menshi kuko bezaga.
Ati: “Twari dufite amafaranga ariko kukubwira ko FDLR izaza kubisenya twarayanyweraga, arinda ashira. Iyo hataza kubaho Leta y’Ubumwe ngo ikore ibishoboka byose igaragaze icyizere mu baturage bo munsi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nta n’ibati tuba twariguriye.”
Yongeraho ko ngo bamwe mu bakomeje kugendera ku bihuha basigaye mu bukene, ubu bakaba batunzwe n’inkunga za Leta mu gihe na bo bakabaye bagira uruhare mu kunganira bagenzi babo batishoboye.
Ati: “Njye nzi bamwe bahabwa inkunga kubera ko mu bihe bakomeje kugendera ku bihuha bagurishije utwabo ntibizigamira bibakura mu cyiciro cyo hejuru baba abakene. Ni bo bamwe usanga bahabwa inkunga y’isakaro rimwe na rimwe, igihuha kigira uruhare mu mibereho mibi y’umuturage.”
Mwiseneza Francoise, umwe mu bari barahungiye muri Congo akaza gutahuka mu 1996, avuga ko ibihuha yakiraga byazaga mu mabaruwa yandikirwaga n’abakiri mu mashyamba ya Congo.
Nyuma ngo yaje kongera gusubira muri Congo kubera ko yumvaga ko nta mutekano u Rwanda rufite, ageza aho yari asigaye atunzwe n’ibinyoma yakurikiraga ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube.
Yagize ati: “Ibihuha byatumye mpuzagurika nzi neza ko FDLR izaturuka inyuma y’Ibirunga kandi nanjye ni ho navukaga. Nahisemo gusubira Congo, ubwo kwiga birahagara, noneho mu myaka yakurikiyeho hahise haduka za WhatsApp, twitter, youtube n’ibindi. Byarampaburaga no kongera kugaruka ndabizinukwa, ibihuha byambujije gukomeza amashuri.”
Uwera Julienne we avuga ko yavuye mu Rwanda ababa mu mahanga bamubeshya ko agiye kubona akazi keza muri Uganda kandi yari agiye gucuruzwa.
Yakomeje agira inama by’umwihariko abana b’abakobwa, agira ati: “Ahubwo njye ndasaba abakobwa bagenzi banjye cyangwa se abantu bakuru kwirinda ibihuha cyane muri iyi minsi hadutse ibibera ku ikoranabuhanga kandi biyobya benshi, ibihuha kandi benshi babyumva kubi kuko birihuta.”
Scarius John, Umukozi w’Ikigo cy’Iterambere n’Uburenganzira bwa Muntu cyo mu biyaga Bigari (GLIHD), na we ashimangira ko ibihuha bidindiza iterambere ashingiye aho isi igeze muri iki gihe.
Yagize ati: “Tumaze kubona ko hari abaturage bamwe bakunze gutwarwa n’ibihuha twe twahisemo gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, kuko hari aho zagiye ziteza ibibazo. Kandi ibihuha twasanze byihuta bigafatwa nk’ukuri kuri bamwe.
Arasaba abaturage guhorana amakenga ntibajye bamira amakuru yose babonye mu gihe adatanzwe n’inzego zizewe kandi zibifitiye ububasha.
Akomeza agira ati: “Amakuru y’ibihuha ateza umutekano muke, amakimbirane muri rusange imidugararo. Twigisha abaturage ko bakwiye kwegera abayobozi bakabasobanuza ibijyanye n’amakuru bumvise. Nko mu Murenge wa Kinigi ukurikije amateka ya ho haba mu bihe by’abacengezi na nyuma y’aho, ntihaburamo bamwe mu baturage bashobora kugendera ku bihuha, ariko icyo nshima ni uko Leta yacu igenda ikora ubukangurambaga mu kwirinda ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga.”
Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinigi Nkundibiza Jacques, yavuze ko ubu bafite urugamba ewo kwigisha abaturage kwirinda ibihuha by’ubwoko bwose.
Yagize ati: “Ibihuha birasenya cyane ni yo mpamvu mu nama tugirana n’abaturage tubashishikariza kudapfa kumira bunguri ibyo babonye byose ngo ni amakuru kandi ari ibihuha. Kuri ubu dufite urugamba rwo kwigisha abaturage ko bakwiye kwirinda ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane”.
Mu myaka igera kuri 30 ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga zifatika mu bikorwa byo gucungira Abanyarwanda umutekano, ndetse hagiye hafatwa ingamba zikomeye zo kurinda inkike z’u Rwanda mu gihe umutwe wa FDLR wahirahiraga ushaka kugaba ibitero.
Abenshi mu bari bagize uwo mutwe bagiye batahuka basubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa amasomo y’uburere mboneragihugu.
Abasaga ibihumbi 13 bamaze gutahuka gusubizwa mu buzima busanzwe, ku buryo bagenda babera abakiri mu mashyamba ya Congo urugero rwiza rw’uko mu Rwanda ari amahoro.