Musanze: Batanu bakekwaho guhungabanya umutekano batawe muri yombi
umutekano

Musanze: Batanu bakekwaho guhungabanya umutekano batawe muri yombi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 28, 2025

Abantu batanu bakekwaho ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage bafashwe na Polisi Ikorer mu Ntara y’Amajyaruguru mu mukwabo wakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025.

Uwo mukwabu wabereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, aho bakekwaho ibikorwa by’ubujura no guteza abaturage akaga harimo o kubambura (kaci), cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.

Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda Musanze–Kigali berekeza muri santere y’ubucuruzi ya Gataraga bavuze ko bahoraga bahangayikishijwe n’insoresore zihisha mu mashyamba hafi aho, zikambura abaturage utwabo harimo telefoni, ibikapu ndetse zikagirira nabi abagore.

Uwahawe izina rya Mahirwe Liliane, umwe mu baturage, yagize ati: “Hari insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura, bamwe bakabakomeretsa. Mu mujyi wa Musanze bashakishijwe n’abashinzwe umutekano, bahitamo kuza mu byaro aho batangiye gutobora inzu, kwiba amatungo ndetse no gukomeretsa abaturage. Igikorwa Polisi yakoze ni ingirakamaro cyane kuko cyaduhumurije. Natwe icyo twakoze ni ugutanga amakuru, kandi twizeye ko n’abandi basigaye bazafatwa.”

Habimana Eulade (izina yahawe) we avuga ko bamutegeye mu nzira bamwambuye telefone.
Yagize ati: “Hari abasore twabonaga muri iyi minsi ku masura mashya ubwo rero ni bwo twatangiye guhura n’ibibazo batwambura, badukubita, nkanjye banyambuye telefone 2 hari smart phone n’indi nakoreshaga nshuruza amayinite na mobayilo mani, narahebye ariko ubwo batangiye kubafata tugiye kujya tugenda mu mutuzo,t wavaga mu mayira saa kumi n’ebyiri.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko Polisi itazigera iha agahenge abakora ibyaha bihungabanya abaturage.

Yagize ati: “Umuntu wese uhungabanya umutekano w’abandi aba anyuranyije n’amategeko, ni yo mpamvu agomba gufatwa akabibazwa. Abo bafashwe uko ari batanu bafatiwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, ubu bagiye gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo amategeko akurikizwe.”

Kuri ubu, aba bakekwaho ibyaha bashyikirijwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Sitasiyo ya Kinigi, aho bagiye gukorerwa dosiye kugira ngo abo bizagaragara ko bahamwa n’ibyaha bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA