Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, bavuga ko batewe impungenge n’umutekano muke baterwa n’abashumba b’inka bavuga ko baba baturutse mu yindi Mirenge ndetse no mu tundi Turere, cyane cyane aka Nyabihu.
Abo baturage basaba inzego bireba kubafasha gukemura iki kibazo mbere y’uko kivamo amakimbirane akomeye hagati y’abahinzi n’aborozi.
Abaturage bavuga ko iki kibazo cyakajije umurego muri ibi bihe by’isarura ry’ibishyimbo, ibigori n’amasaka, aho bamwe mu borozi bava mu Karere ka Nyabihu no mu yindi Mirenge ya Musanze bakazana inka zabo mu Murenge wa Cyuve kugisha.
Abaturage bavuga ko aba borozi, ngo basiga izi nka mu maboko y’abashumba badafite ibyo kurya, bigatuma batangira kwambura abaturage imyaka yabo, harimo n’ibirayi n’ibindi bihingwa.
Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mwidagaduro wahawe amazina ya Nkundimana, avuga ko abashumba baba bitwaje inkoni ku manywa na nijoro umuturage uvuze bakazimuhondaguza.
Yagize ati: “Iyo abashumba bazanye inka zabo ino ugahura na bo mu mayira no mu mirima yacu, wavuga bakaguhondagura kugeza unegekaye. Twagerageje kubabwira ko kutwoneshereza atari byiza, ariko aho kubahiriza ibyo dusaba baradukubita. Hari igihe bahitamo kunyura mu murima wawe, ukavugira imyaka yawe bakagukubita inkoni. Ibi bituma tubaho mu bwoba bukabije.”
Undi muturage wahawe izina rya Manzi na we avuga ko hari abahinzi bagiye bakubitwa bikabaviramo kujya mu bitaro.
Yagize ati: “Twari tumaze kweza imyaka yacu dutegereje kuyisarura, ariko abashumba bashumuramo inka, tukagerageza kubabuza bakaduhondagura. Twumva ubuyobozi butadufashije, ibi byabyara amakimbirane adashira hagati yacu n’aborozi.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Mwidagaduro, Nyirasafari Sawiya, ashimangira ko iki kibazo gihari koko, anavuga ko abashumba baba bashoreye inka nyinshi, baturutse mu bindi bice.
Yagize ati: “Abo bashumba baba bashoreye inka ni nk’ibihazi, iyo bakoneshereje ukavuga bahita baguhondagura. Hari n’umwana baherutse gukubita arapfa. Twakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere kadusaba gutanga raporo y’abashumba n’abazerereza inka. Ubu dutegereje icyakorwa, kuko abo bashumba no mu nzira badutegeramo, ni na bo bambura abantu. Nsaba aborozi kwita ku bashumba babo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo bakimenye kandi ko bagifatiye ingamba zo kugikumira burundu.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abashumba bahungabanya umutekano twarakimenye, kandi twiyemeje kugikemura burundu. Hari aho bamwe bakubita abaturage, baboneshereza imyaka, cyane ko baba mu rwuri rutazitiye, bigatuma kubera imibereho yabo bahitamo kwiba no kwambura abantu. Amakuru abaturage baduhaye twayahaye agaciro, ari na yo mpamvu twahagurukiye iki kibazo.”
Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zifatanyije mu kugikumira, buri wese mu ruhande rwe.
Yagize ati: “Abaveterineri, Inkeragutabara ku rwego rw’Imirenge, Polisi, Ingabo, abakuriye DASSO, abayobozi b’Imirenge n’utugari bose twakoze inama. Twemeje ko nta nka ikwiye kuzerera mu nzira, twiyemeza kubarura inka zose kugira ngo hamenyekane izavuye ahandi zije kugishishwa. Twasabye aborozi ko mu minsi 15 buri wese agomba kuba afite ikiraro kibamo inka ze.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye gusaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kubaviramo gukomereka cyangwa gutakaza ubuzima, anizeza ko hari ingamba zafashwe zo gukumira ibi bibazo hakiri kare.
