Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane muri santere y’ubucuruzi izwi nko mu Gisenyi, mu Karere ka Musanze, bakomeje kugaragaza impungenge ziterwa n’insoresore n’abagabo bitwaza imihoro mu tubari, aho bavuga ko ibikorwa byabo bishobora kubangamira umutekano w’abagiye muri utwo tubari.
Abaturage bavuga ko hari igihe aba bantu baza bakenyereye imihoro ku mikandara, abandi bayitwaje mu ntuki, bagatera ubwoba ababasanze mu tubari cyangwa mu nzira, batinya ko bamara guhaga bakaba batema umuntu.
Nsengimana Celestin (yahinduriwe amazina), avuga ko iki kibazo giteye inkeke ku buryo ngo hari n’abahitamo gusubira inyuma ku bwo gutinya ko bahahurira n’ingorane.
Yagize ati: “Hari abo twigeze kubona baje mu kabari bafite imihoro, umuntu ugize icyo ababaza cyangwa ugira icyo avuga ahita atotezwa. Hari n’umumotari baherutse gukomeretsa, twifuza ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba zikomeye.”
Undi muturage wiswe Nyampinga ku bw’umutekano, we na we avuga iki kibazo bakigejeje ku bayobozi ariko ngo ntikirakemuka.
Yagize ati: “Twamaze kugaragaza iki kibazo mu nzego z’ibanze, ariko ntibyoroshye kuko hari ubwo bafatwa bagafungurwa vuba. Ibi bituma tugira ubwoba bwo kuvuga, kuko bagaruka bakagutunga agatoki ngo ni wowe wabafungishije.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko icyo kibaoz batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya.
Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana, dusaba abaturage ko batagomba guceceka igihe bahohotewe. Uwakorewe icyaha akwiye kwihutira kujya gutanga ikirego. Umuhoro si igikoresho gikwiriye kujyanwa mu kabari, kandi aho byagaragara tuzafatanya n’inzego bireba kugira ngo tubikumire.”
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage ko ubufatanye bwabo ari bwo shingiro ry’umutekano usesuye, kuko amakuru batanze ku gihe atuma ibyaha bikumirwa bitaraba cyangwa bigakemurwa vuba.
Polisi y’u Rwanda kandi iributsa ko mu gihe hari uwafashwe akekwaho icyaha bakwiye kujya baza gutanga ubuhamya aho umuntu aba afungiwe.
IP. Ngirabakunzi yagize ati: “Hari ubwo umuntu afatwa akekwaho icyaha iki n’iki, ariko hakabura abaza kumushinja, icyo gihe rero ararekurwa ni yo mpamvu bamwe mu baturage bavuga ko abakekwa barekuwe, ni bajye batanga amakuru ku gihe kandi aho akenewe hose.”
Itegeko N° 09/2000 ryo ku wa 16 Kamena 2000 rigenga Polisi y’Igihugu, ingingo ya 23, ivuga ku bihano umuntu witwaza ibikoresho byahungabanya umutekano mu Rwanda, nk’umuhoro, icyuma n’ibindi bikoresho bishobora guteza umutekano muke akwiye gufatwa no gusuzumwa, kandi ahanishwa igifungo cy’amezi 6 kugeza ku myaka 2 bitewe n’ingano y’icyaha byakoreshejwe.