Abarwayi, abarwaza n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Bisate, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, babangamiwe no kuba nta mutekano bagira kubera nta ruzitiro, aho inka ziza kurisha mu Kigo Nderabuzima n’abantu bakahambuka uko biboneye.
Abaza kuhashakira serivisi bavuga ko nubwo kubona ivuriro byongereye amahirwe yo gutabara ubuzima bwa benshi, ariko ngo kuba kitazitiye biteza umutekano muke.
Abivuriza muri iki kigo bavuga ko kuba kidafite uruzitiro bituma bahabwa serivisi z’ubuzima mu buryo butabaha ituze, kuko batangazwa no kubona amatungo aza kirisha mu Kigo cyangwa abaturage bacocikaba bajya mu zindi gahunda zabo.
Umubyeyi witwa Mukamana Vestine utuye mu Murenge wa Kinigi, avuga ko iyo baje kubyara cyangwa gusura umurwayi uri kwa muganga ibyo babona bihabanye n’uburyo bwiza bwo kwita ku mutekano ukwiye umurwayi.
Yagize ati: “Hari igihe tuba twicaye dutegereje serivisi tugatangazwa no kubona amatungo atembera hafi yacu. Umubyeyi uje kubyara cyangwa urembye aba akeneye ituze n’isuku, ariko kuba ikigo kitazitiye bigira ingaruka, ku mutekano cyane mu mitima yacu.”
Undi mubyeyi witwa Nyirahirwa Martine avuga ko yaje kubyarira kuri iki kigo nderabuzima ariko ngo ntabwo byari byoroshye kuko yari afite ipfunwe.
Yagize ati: “Iyo uri mu cyumba cyo kubyariramo cyangwa se mu gihe abaganga bari kwita ku barwayi, uba wumva udatuje kuko hari n’igihe abaturage banyura mu kigo bagiye mu mirimo yabo bakarunguruka mu birahure bakaba bakubona ubwambure.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bisate TheogeneTuyisenge, na we yemeza ko ikibazo cy’uruzitiro kibabangamiye cyane.
Yagize ati: “Kubera ko ikigo kitazitiye, amatungo y’abaturage aza kurisha mu kigo bigatuma isuku igaragara nabi kuko zitamo amase. Hari n’igihe tuba turimo kwita ku barwayi, dusanga abaturage banyuze hagati mu kigo bagiye mu bindi bikorwa byabo, ukabona bakuguyeho.”
Yakomeje na we ahamya ko ibyo bidindiza uburyo bwo gutanga serivisi zifite ireme, ndetse na bo nk’abaganga ngo bibatera ipfunwe gukorera ahantu badashobora guha umurwayi umutekano usesuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kizakemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Yagize ati: “Mu Karere dufite gahunda yo kuzitira no gusana ibigo nderabuzima uko ubushobozi bw’ingengo y’imari bugenda buboneka. Ikigo Nderabuzima cya Bisate nta ngengo y’imari yari ihari ngo kizitirirwe muri uyu mwaka, ariko kiri ku rutonde rw’ibigo bizitabwaho mu gihe kiri imbere.”
Ikigo Nderabuzima cya Bisate cyubatswe mu mwaka wa 1973, kugeza ubu gifite inyubako zifite amabati ashaje kandi gifite aho gukorera hato ugereranyije n’umubare w’abarwayi baza kuhasaba serivisi.
Ni ikigo nderabuzima gitanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi 20, ariko gikenewe kongererwa ubushobozi kugira ngo gikomeze gutangaserivisi zijyanye n’igihe.
Iki kigo nderabuzima gifite n’ikibazo cy’ubwiherero bushaje kandi buke.