Musanze: Batunguwe no gutegekwa kwimuka aho batuye imyaka 25
Imibereho

Musanze: Batunguwe no gutegekwa kwimuka aho batuye imyaka 25

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 7, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mugara, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, basigaye mu gihirahiro nyuma yo kubwirwa ko bagomba kwimuka nta ngurane bahawe kubera ko bubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi.

Igishyira bamwe mu gihirahiro ni uko uwo Mudugudu batuyemo bawumazemo imyaka 25, abandi ikaba irenga, ndetse hakaba n’abahimuriwe bakuwe ahandi hantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Basaba ubuyobozi kubaha amakuru arambuye y’impamvu bagomba kwimurwa muri ako gace bakuriyemo kuko, bo batibona nk’abatuye ahagenewe ubuhinzi mu gihe begerejwe ibikorwa remezo birimo amazi n,umuriro w’amashanyarazi.

Muri bo harimo abahimuriwe n’ubuyobozi bavuye mu kibaya cya Mugara cyari cyugarijwe n’umutekano muke w’Abacengezi.

Bavuga ko ubwo basabwaga kwimuka mu gishanga cya Mugara mu myaka yo mu 2000, babwiwe ko bagomba kujya ku musozi kugira ngo birinde ibibazo by’umutekano muke wari uhari.

Bemeza ko bahatuye mu buryo bwemewe, kuko bamwe baguze ubutaka, abandi bubaka bahawe ibyangombwa byo kubaka ikindi ni uko bahubakiwe ibikorwa remezo birimo amashanyarazi n’ishuri ry’ibanze rya Muguri, ibintu byatumaga bumva ko ari ahagenewe gutura.

Mukandoli Jeanne (izina yahawe), umwe mu bagore bamaze imyaka irenga 20 muri Mugara, avuga ko atumva impamvu yasabwa gusenya ahantu aheruka guhabwa uburenganzira bwo kubaka.

Ati: “Naguze ubutaka hano, bampa uruhushya rwo  kubaka. None baratubwira ngo dusenye tutazi aho tujya. Si twe twahisemo kuhaza, ni ubuyobozi bwatwirukanye mu gishanga ngo hatari umutekano. None se mu by’ukuri turajya hehe, kandi ko nta buryo mfite bwo kwimuka cyangwa ngo nongere nubake indi nzu?”

Nyiramana Vestine (izina yahawe), waje gutura muri Mugara mu myaka 10 ishize, avuga ko kuvuga ko Mugara itagenewe guturwa bitumvikana na gato kuko serivisi z’ibanze zose bahaherewe, ari ikimenyetso kigaragaza ko hakwiye guturwa.

Yagize ati: “Amashanyarazi arahari, ishuri bararitwegereje, imihanda icamo. None batubwira ngo aha ntihagenewe guturwa? Nibaza ko ubuyobozi bushobora kuba bwaritiranyije kiriya kibaya cya Muguri cyagenewe guhingwa na twe tukaba tubigendeyemo, none bakaba bashaka ko duhora mu gihirahiro. Turasaba ibisobanuro bifatika, kandi bakadufasha kubona aho twazaba.”

Ntirivamunda Simon, umusaza w’imyaka 64 wavukiye muri aka gace, avuga ko kumusaba gusenya inzu ye ari ukumubuza  uburenganzira bwo kubaho, mu nzu ye atuje.

Yagize ati: “Maze imyaka 64 ntuye hano. Abana banjye barashatse; basigaye bakodesha kuko babujijwe kubaka mu masambu yacu ya gakondo. Abandi barara mu kirambi. None ngo dusenye nta ngurane? Ubu se turajya he? Nta n’umurongo batweretse, nibura ngo tuwugendereho turebe uko tuzabaho mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yabwiye Imvaho Nshya ko atari abaturage bose batuye muri uwo Mudugudu basabwe kwimuka, ahubwo ari imiryango 22 yubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi nta byangombwa byo kubaka ihawe.

Yagize ati: “Ni byo, mu Mugudugu wa Mugara hari imiryango 22 yubatse inzu zitagira ibyangombwa kandi mu gice cyagenewe ubuhinzi, ni yo igomba kuzakuraho inzu zayo. Abatishoboye bazahabwa aho kuba by’agateganyo, naho abakodesha bakomeze gushaka aho baba nk’uko bisanzwe.”

Meya Nsengimana yongeyeho ko ikibazo cy’abubaka mu buryo butemewe cyafatiwe ingamba, asaba abaturage kujya babanza gushaka ibyangombwa kandi bakubaka ahabugenewe.

Abatuye muri mugara basabwe gusenya inzu zabo
Imiryango 22 yubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi ni yo yasabwe kwimuka, abatishoboye bazahabwa aho gutura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA