Abaturage bo Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Karwasa, Umurenge wa wa Gacaca, Akarere ka Musanze, barasaba inzego z’umutekano kubamururaho abakora inzoga z’inkorano zishyirwamo isabune bise Ikinyabuzima kubera ingaruka zibagiraho.
Muri izo ngaruka harimo ubusinzi bukabije butera urugomo n’amakimbirane yo mu ngo ya hato na hato, kwiyandarika n’ibindi.
Ibyo babitangaje nyuma y’uko ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano hafashwe umwe mu baturage bakora izo nzoga witwa Tuyishime Martin, w’imyaka 28 y’amavuko.
Yafashwe arimo kuvoma amazi ngo akore Ikinyabuzima bivugwa ko ayengesha ibisigazwa bya tangawizi, amazi asa nabi, isukari, imisemburo ya pakimaya, ndetse n’igisabune cya Sarumaka gikoreshwa mu bwiherero mu kwica udukoko.
Ibi byose ngo nibyo yavangavanaga bikitwa ikinyabuzima, inzoga ivugwa ko ishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abayinywa.
Ibikoresho yakoreshaga birimo ibidobo bitatu (bita ibiduki) byajyanywe ku murenge, amazi mabi na bya tangawizi byamufatanywe byahise bimenwa, na we ubwe agezwa imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge aryozwe ibyo yakoraga bishyira ubuzima bw’abaturage mu kangaratete.
Nyirahabimana Donatha, (Izina yahawe) umwe mu baturanyi b’uyu musore, yagize ati: “Uwanyoye iyi nzoga yitwa Ikinyabuzima ataha yitwaza ko atazi ibyo akora, agakubita uwo ahuye na we wese. Hari n’ababyuka amaraso ava mu mazuru, abandi bakabyuka bafite isesemi ikabije. Tuba twumva tubangamiwe kuko twari dusigaye tuba mu Mudugudu usa n’utarinzwe n’umutekano bitewe n’abanywa iyi nzoga.”
Nizeyimana Jean Damascène, (Izina yahawe) utuye mu Kagari ka Karwasa, na we ati: “Iyi nzoga uwayinyoye acibwamo, ikavunagura umubiri. Hari n’igihe uyinyweye asinzirira mu nzira. Iyo bamaze kuyinywa batangira kurwana mu ngo no guhohotera imiryango yabo. Turasaba inzego ko zayirandura burundu mu Karere kacu kuko iri henshi.”
Abaturage bavuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, cyane cyane ko inzoga z’inkorano muri rusange zikomeje kugira ubukana mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru, ku buryo bibahangayikishije.
Mu zindi nzoga zivugwa muri iyi Ntara harimo Muriture, Muhenyina n’izindi zenzwe mu buryo butemewe zikomeje kuba ikibazo gikomeye.
Izo nzoga zikorerwa mu ngo, mu mibande no mu bisiza hakoreshejwe amazi adasukuye, zigacuruzwa mu buryo bw’amayobera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ignace Ngirabakunzi, yemeje ko iki kibazo kizwi kandi ko inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kugikumira.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Polisi ntizihanganira ibikorwa byose bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage. Izi nzoga z’inkorano zikorwa mu buryo budasukuye, zikangiza ubuzima kandi zikurura ibyaha. Turasaba abaturage kudufasha gutanga amakuru ku bahindura ingo zabo indiri y’inzoga z’inkorano, kugira ngo dukomeze kurengera ubuzima bw’abaturage.”
IP. Ngirabakunzi yibukije ko gukora no gukwirakwiza inzoga z’inkorano bihanwa n’amategeko, kandi ko uzabifatirwamo azahanwa bikomeye.
Muri iki gikorwa cyo kumena inzogayitwa ikinyabuzima hamenwe litiro zigera kuri 800. Abaturage bakaba basabwa kutanywa cyangwa kurya ibyo batazi neza uburyo byateguwe.

