Musanze: Bifuza icyumba cy’umukobwa mu masoko
Imibereho

Musanze: Bifuza icyumba cy’umukobwa mu masoko

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 17, 2026

Bamwe mu bagore n’abakobwa bagana amasoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze bagaragaza impungenge baterwa n’uko aya masoko menshi atagira icyumba cy’umukobwa n’umugore, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye cyane cyane mu gihe bari mu bihe by’ukwezi k’umugore.

Aba bagore bavuga ko kuba nta cyumba cyabugenewe babonamo serivisi zibafasha kwita ku isuku n’ubuzima bwabo, bituma hari igihe bahitamo gusiba akazi kabo ka buri munsi, bityo bikabateza igihombo.

Bavuga ko  ku bigo by’amashuri hashyizweho ibyumba by’umukobwa bitanga serivisi ku banyeshuri n’abarimu, nyamara ku masoko, cyane cyane aya kijyambere yubatswe na Leta, hataratekerejwe kuri iki cyumba cy’ingenzi.

Umwe mu bagore ucururiza mu isoko rya GOICO riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze,wahawe izina rya Niwemwiza avuga ko iki kibazo kimuteza ingorane n’igihombo gikomeye.

Uyu ucuruza ibikoresho byo mu gikoni buri munsi, avuga ko adashobora gusiba akazi ke kubera imihango ngo kuko ubucuruzi bwe abukora buri munsi kandi ngo kubura ku kazi iminsi 3 ni ikibazo gikomeye kuri we.

Yagize ati: “Iyo ndi mu mihango biba bigoye cyane kuko nta cyumba cyabugenewe gihari muri iri soko. Hari ubwo mu nda handya  nkiryamira  mu iduka ryanjye, kandi abakiriya na bo ntibatuma nduhuka, kubera gutinya gusohoka.

Ikindi kandi hari ubwo dukorera isuku mu bwiherero rusange, bigatuma tugira ipfunwe rikomeye. Hari n’igihe uba uri kwiyuhagira ugasanga hari abantu batonze umurongo bategereje kwituma, bikaba bikubangamira cyane.”

Undi mugore ucuruza imbuto mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze wahawe izina rya Mukamwambutsa, nyabwiye Imvaho Nshya ko icyumba cyabugenewe kiramutse kibayeho byafasha abagore benshi gukomeza imirimo yabo nta nkomyi, kikabafasha no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Yagize ati: “Icyumba cy’umukobwa cyadufasha kwita ku buzima bwacu neza, kikadufasha gukorera mu mutuzo, ntitugire ipfunwe ryo gukoresha ubwiherero rusange mu bihe bihe by’imihango , kuko tuba tunyuranyuranamo, bamwe bajya kwituma abandi dushaka kwisukura.”

No mu isoko rya Byangabo riherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, abagore bahakorera ubucuruzi bashimangira ko icyumba cy’umukobwa n’umugore ari ngombwa cyane.

Mukandekwe [izina ryahinduwe] avuga ko amasoko ari ahantu hahurira abantu benshi, bityo hakwiye kuba hafite ibikorwaremezo byita ku buzima n’imibereho by’umwihariko abagore n’abakobwa bakoramo buri munsi.

Yagize ati: “Ntabwo twifuza icyumba cy’umukobwa  nk’ibintu by’agatangaza, ahubwo ni icy’ibanze kigomba kuba muri buri soko, cyane ko ari ho dukorera ubucuruzi bwacu bwa buri munsi, kandi uziko abakobwa n’abagore mu gihe cy’imihango bakenera kwisukura igihe cyose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Théobard, yemera ko iki kibazo gihari, ashimangira ko mu mishinga yo kubaka amasoko hakwiye kujya hategerezwa n’icyumba cy’umukobwa n’umugore.

Yagize ati: “Ni byo koko, iyo urebye amasoko hafi ya yose yo mu Karere kacu usanga mu kuyubaka bataratekereje ku cyumba cy’umukobwa. Nyamara iki ni igikorwa cyiza mu kubungabunga ubuzima bw’umugore n’umukobwa, kikabafasha no gukorera akazi kabo mu mutuzo.”

Akomeza agira ati: “ Ibi rero ni ibintu tugiye kuganiraho n’ubuyobozi bw’amasoko, harebwe uko hashakwa icyumba cy’umukobwa n’umugore. Nk’uko hari gahunda yo kubaka tuzirikana ku bafite ubumuga, n’iki cyumba ni ngombwa.”

Abagore n’abakobwa bakorera n’abagana amasoko mu Karere ka Musanze bifuza ko ibi bitekerezo byashyirwa mu bikorwa vuba, kugira ngo amasoko abe ahantu hizewe kandi hubahiriza uburenganzira n’ubuzima bwabo.

Byangabo hakenewe icyumba cy’umugore n’umukobwa
Abagore bakorera muri GOIKO bifuza icyumba cy’umukobwa n’umugore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA