Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bo mu Karere ka Musanze bagaragaje ko hakiri ibibazo bijyanye n’inzibutso zirimo izo mu Mirenge ya Kinigi na Busogo, bifuza ko zubakwa mu buryo bujyanye n’igihe, buha icyubahiro abazishyinguyemo.
Ibi babitangaje mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze ahahoze urukiko rwa Cour d’Appel ya Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye umutekano.
Muri icyo gikorwa hatanzwe ubuhamya bugaragaza inzira y’umusaraba abazize Jenoside banyuzemo, ndetse n’uko bamwe mu bayirokotse babashije kurokoka mu buryo bw’igitangaza.
Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Kinigi na Busogo bavuga ko inzibutso zaho zitubatse neza ku buryo bujyanye n’igihe, bigatuma zitanga isura idahesha icyubahiro abazishyinguyemo.
By’umwihariko ku rwibutso rwa Kinigi, abaza kwibuka ababo babura aho bahagarara hisanzuye, bigatuma igikorwa cyo kwibuka kitagenda uko bikwiye.
Umwe mu barokotse Jenoside i Kinigi yagize ati: “Iyo tuje kwibuka abacu, usanga aho kwicara cyangwa guhagarara ari hato cyane, kandi ntihubatswe ku buryo bugezweho. Ibi bituma tutabona umwanya uhagije wo kubaha icyubahiro gikwiye.”
Undi wo mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Busogo we yavuze ko nubwo bashima intambwe imaze guterwa mu kwita ku barokotse Jenoside, inzibutso zigikeneye kuvugururwa ku buryo burambye.
Yagize ati: “Twifuza inzibutso zijyanye n’igihe, zigaragaza amateka yacu neza kandi zigaha agaciro abaziruhukiyemo, imyaka ishize ari myinshi iki kibazo tukigeza ku nzego bireba, dutegereje umuti urambye.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festus, yagaragaje ko ibyo bibazo biri mu bikibangamiye abarokotse Jenoside, ashimangira ko bikwiye kwitabwaho byihuse.
Yavuze ko uretse ibijyanye n’inzibutso, hakiri n’ibindi bibazo birimo amacumbi ashaje akeneye gusanwa ndetse no kubakira abatishoboye.
Yagize ati: “Dufite imbogamizi zirimo amacumbi y’abarokotse akwiye kuvugururwa, ariko tunafite ikibazo cy’inzibutso zigikeneye kubakwa no gusanwa, zirimo iza Kinigi na Busogo, ndetse no gukomeza gushyira ibimenyetso ku rwibutso rw’Akarere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we yagaragaje ko ikibazo cy’inzibutso kiri mu nzira zo gukemuka, kandi ko ubuyobozi bwatangiye ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, bikaba bigeze kure ku buryo mu minsi iri imbere hari icyizere ko izi nzibutso zizubakwa.
Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi byagenze neza. Urugero nko ku rwibutso rwa Kinigi, hari abafatanyabikorwa barimo RDB bagaragaje ubushake bwo kudufasha kurwubaka, ku buryo twizeye ko mu gihe cya vuba bizaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa.”
Guverineri Mugabowagahunde Maurice kandi ashimira abarokotse Jenoside uburyo bakomeje kwihangana no kwiyubaka, abasaba gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu bikorwa byose byateguwe mu minsi 100 yo kwibuka.
Muri rusange, abarokotse Jenoside mu Karere ka Musanze bagaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubitaho, hakiri ibikwiye kunozwa, by’umwihariko kubaka inzibutso zigezweho zizafasha kubungabunga amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rw’Akarere ka Musanze kugeza ubu haruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga 800, aba bose bakaba bariciwe mu cyahoze ari urukiko rukuru rwa Ruhengeri bari bahazanywe bizezwa umutekano wabo ariko byarangiye bahiciwe.


