Mu Mudugudu wa Karema, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Niyonzima Joseph w’imyaka 57, wasanzwe yapfuye ari mu ishyamba.
Aya makuru kugira ngo amenyekane yatanzwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Karema avuga ko nyakwigendera yari yagiye mu bukwe ku munsi wabanje, ariko ntiyagarutse mu rugo, kugeza ubwo mu gitondo cyo ku wa 11 Kanama 2025 batangiye gushakisha, bakamusanga mu ishyamba, yituye hasi ku mukingo, bikekwa ko yaguye ku ibuye, agahita apfa.
Bamwe mu baturage bavuga ko uwo mugabo byaba byatewe n’ubunyereri cyangwa se inzoga cyane ko muri kariya gace imvura mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025, haraye hagwa imvura idasanzwe, bakaba bakeka ko yaba yahuye n’ibinogo cyangwa se ubunyereri.
Umwe muri bo yagize ati: “Niyonzima yari umuntu ucisha make, wubaha abantu kandi utigeze agaragara mu bikorwa bibi. Aha turakeka byaba byatewe n’imvura yaguye nijro ikagubitiraho n’umwijima, kubera rero ko yaba yavuye mu bukwe bwije birashoboka ko ari yo mpamvu yaje kugira ikibazo akagwa ku kibuye twabonye hafi ye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, na we yemeza koko ko amakuru bayamenyeshejwe n’Inzego z’ibanze zabibamenyesheje ko Niyonzima yasanzwe yapfuye ari mu ishyamba.
Yagize ati: “Ni byo koko, Niyonzima yasanzwe mu ishyamba yapfuye, ariko icyamwishe ntikiramenyekana. Iperereza riracyakomeza mu rwego rwo kumenya impamvu nyayo y’urupfu rwe. Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.