Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, mu Tugari twa Kabeza na Rwebeya, bahamya ko imihanda mishya ya kaburimbo barimo kubakirwa izahindura imibereho yabo mu iterambere.
Ni imihanda ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko imirimo yo kuyubaka igeze kuri 75%, kandi izarangira mu mpera za 2025.
Abo baturage bavuga ko mbere kari agace katari nyabagendwa kubera ko nta mihanda imeze neza yahabaga. Hari agace karangwamo amashyamba menshi n’uduhanda duto twuzuye ibibuye byatumaga imodoka zitahanyura, bamwe bagahitamo gutura ahandi.
Umwe mu batuye Akagari ka Kabeza, Habanabashaka Camille, yagize ati: “Ubu imodoka zizajya zirara mu ngo zacu. Mbere twazisigaga mu mujyi cyangwa muri santere ya Giramahoro kubera inzira mbi. Imihanda igeze aha ni amahirwe akomeye.”
Abo baturage bavuga ko ibiciro bya moto byari biri hejuru kubera inzira mbi, ariko ko biteze igabanyuka ryabyo bitewe n’umuhanda mwiza. Bavuga ko bizaborohereza kugeza umusaruro ku masoko, bikazamura ubucuruzi n’ubukungu bw’ako gace.
Sezikeye Eugene ni umwe mu bahawe ingurane avuga ko yatangiye kubona ku byiza by’iriya mihanda barimo kubakirwa.
Yagize ati: “Abana banjye babonye akazi hano. Inzu yanjye ntibayigonze yose ariko bampaye amafaranga nifashishije, none ndateganya kubakamo amaduka ndetse n’aho kogoshera. Ubu ndabona neza ko ubuzima bugiye guhinduka.”
Hari n’abahawe ingurane bavuga ko zabafashije kwiteza imbere, bakora ibikorwa binyuranye bibahindurira ubuzima.
Mukamuligo Ernestine yagize ati: “Bampaye ingurane y’inzu yanjye n’igipangu, none nayibyaje umusaruro navuguruye izindi nzu, ngura isambu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, nka televiziyo na mudasobwa y’umwana wanjye uri kuri kaminuza. Ubu abana bariga neza.”
Abaturage bavuga ko imihanda mishya izazana umutekano usesuye kubera ko izaherekezwa n’amashanyarazi n’amatara yo ku mihanda. Ibi bizagabanya urugendo rw’ibisambo byavaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze byazaga kubiba iwabo muri Cyuve.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage baturiye iyi mihanda kuyifata neza no kuyibyaza umusaruro mu bucuruzi no mu buhahirane.
Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage ni ugufata neza iyi mihanda kuko ari bo bayikoresha buri munsi. Turabasaba kwirinda kuyirengera bahinga cyangwa bubaka mu mbago zayo.”
Yanabasabye kumenya ko aka gace kabarirwa mu mujyi, bityo bakitabira kubaka inzu z’ubucuruzi n’izigeretse.
Yagize ati: “Hari gahunda yo gukomeza kurimbisha umujyi wa Musanze hongerwa imihanda ya kaburimbo. Abegereye aho yubakwa turabasaba gutekereza ku mishinga y’ubucuruzi ndetse no kubaka inzu zigeretse ku buryo ubutaka bwabo bukora neza kandi bugatanga inyungu.”
Imirimo yo kubaka iyi mihanda yatangiye muri Kamena 2025. Izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 3 850 000 000 kandi bikaba biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu mpera z’uyu mwaka.
Iyi mihanda yubakwa muri gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali ku nkunga ya Banki y’Isi. Ije ikomeza icyiciro cya gatatu cy’ubwubatsi bw’imihanda ya kaburimbo ya kilometero 6,8 yubatswe mu Murenge wa Muhoza mu 2023.
Akarere ka Musanze gateganya kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero 21,8, mu gihe ubu gafite imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 86,26. Ni gahunda izakomeza guhindura isura y’umujyi no kongerera abaturage amahirwe yo kwiteza imbere.

