Musanze FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa mu mukino yatsizwemo na AS Kigali
Siporo

Musanze FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa mu mukino yatsizwemo na AS Kigali

SHEMA IVAN

August 27, 2024

Musanze FC yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) isaba ubutabera ku karengane yakorewe ubwo yangirwaga igitego n’umusifuzi Ndayisaba Saidi mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 ku wa Mbere kuri Kigali Pele Stadium.

Ku munota wa 15 w’uyu mukino Musanze FC yahise ibona igitego cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko umusifuza wa kabiri kuri uyu mukino, Ndayisaba Saidi, amanika igitambaro avuga ko yabanje kurarira.

Benshi bagize amatsiko yo kumenya neza niba iki gitego cyinjiye mu buryo budasobanutse ariko amashusho yafatiwe ku mukino agaragaza ko habayeho amakosa y’umusifuzi.

Mu ibaruwa ya Musanze FC bavuga ko n’igitego cya AS Kigali cyinjiye mu izamu gitsinzwe na Ndayishimiye Didier yabanje gukorera ikosa umukinnyi wabo Salomon Adenyika, umusifuzi wo hagati Murindangabo Moise akaryirengagiza.

Musanze FC yasabye FERWAFA gufatira ibihano bikomeye abo basifuzi kubera amakosa akomeye bakoze. 

Gutakaza uyu mukino byashyize Musanze FC ku mwanya wa 11 n’inota rimwe cyane ko yari yanganyije umukino ubanza yari yakiriwemo na Muhazi United igitego 1-1.

Ndayisaba Saidi yasabiwe gufatirwa ibihano kubera makosa wa Musanze FC na AS Kigali

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA