Musanze: Gacaca abakora mu marerero bamaze amezi atatu badahembwa
Imibereho

Musanze: Gacaca abakora mu marerero bamaze amezi atatu badahembwa

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 12, 2026

Bamwe mu babyeyi bakora mu marerero yo mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, ni ukuvuga igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, ibintu bavuga ko bibangamira imibereho y’imiryango yabo.

Abo babyeyi bavuga ko nubwo bakomeje kujya ku kazi ka buri munsi, barera abana bato, bakabaha uburere bukwiye, bakabatoza isuku, ariko ntibahembwe, bituma babaho mu buzima bugoye cyane.

Umwe muri bo yagize ati: “Tumara umunsi wose turi mu marerero twita ku bana, ariko twe tukabura icyo dutaha dushyira mu ngo zacu. Amezi atatu yose turakora ariko nta mushahara, ubu tubayeho nabi cyane.”

Undi mubyeyi yavuze ko ikibazo cyo kudahembwa cyateje ingaruka no mu bana babo bibyariye mu bijyanye n’amashuri.

Yagize ati: “Iyo umubyeyi adahembwa, ingaruka zigera ku bana. Abacu hari abatakijya ku ishuri neza kuko tutabasha kubona ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri cyangwa se ibibatunga ku ishuri. Birababaje cyane.”

Abo babyeyi kandi bavuga ko kudahembwa kwabateje amadeni menshi, aho bamwe bafashe imyenda muri za butike n’amaduka yo mu baturage kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo, ariko ubu bakaba bagenda bihisha kubera kubura uko bishyura.

Umwe muri aba babyeyi yavuze ko abacuruzi bamwe bakunze kubyukira ku muryango we ariko ngo yabura uko abishyura agahitamo kubihisha.

 Yagize ati: “Abacuruzi baradusaba kwishyura, ariko nta mafaranga dufite. Turasaba ko baduha amafaranga y’ibirarane by’igihembwe cyose kugira ngo tubashe kwikura kwita ku miryango tunave mu isoni tubayemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo nyuma yo kumenyeshwa n’Umurenge wa Gacaca ko hari ababyeyi bagera kuri batanu bafitiwe ibirarane.

Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko umubyeyi yirirwana abana umunsi wose, ngo nyuma y’ukwezi abure umusaruro kandi aba yaratanze umwanya n’imbaraga ze. Tugiye gukurikirana turebe impamvu aba babyeyi badahembwa mu gihe Akarere kamaze gushyira amafaranga yabo kuri konti zabo. Ndabikurikirana mbaze n’abakozi ba SACCO Gacaca ndebe neza ikibazo kirimo.”

Ababyeyi basaba inzego bireba kwihutira gukemura iki kibazo, bagahabwa amafaranga yabo yose y’ibirarane, kuko bavuga ko gukomeza gutinda guhembwa bibangamira uburenganzira bwabo bwo guhembwa ku murimo bakora.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA