Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze cyane abo mu Murenge wa Gashaki bavuga ko babangamiwe n’abajura babibira amatungo bakayajyana hifashijwe ibinyabiziga birimo za moto zo mu bwoko bwa lifani.
Aba baturage bavuga ko abajura biba amatungo yabo hafi aho hakaba hari abafite ibinyabiziga biteguye guhita bapakira amatungo yabo, hakiyongeraho no kuba hari abajura babibira imyaka, bagasaba ubuyobozi kubakiza aba bajura basigaye barahinduye isura mu kubacuza utwabo.
Nsengiyumva Emmanuel wo mu Kagari ka Mbwe muri Gashaki avuga ko kuba abajura basigaye babiba bakoresheje ibinyabiziga ari ikibazo gikomeye cyane.
Yagize ati: “Hano twari tumenyereye ko umujura yibaga itungo akarishyira ku mutwe, abandi bakazibaga, ariko kuri ubu noneho hadutse amayeri mashya yo kwiba amatungo yacu bakayapakira za lifani, ziba ziparitse muri santere ya Kivuruga, zikayakomezanya mu bice byerekera za Musanze.”
Akomeza avuga ko ngo uretse n’amatungo bari kwiba mu bice bya Gashaki ngo n’icyitwa televiziyo nta bwo bakinyuraho.
Yagize ati: “Aba bajura barimo kwiba na za televiziyo nka njye iwanjye barahapfumuye basanga abana muri salo babatera ubwoba byose barabijyana, kuko icyo gihe nari nagiye mu bukwe, mu by’ukuri hano tumerwe nabi, nk’ubu no ku manywa aho bita ku cyuma iyo twinjira mu murenge wacu tuva Kivuruga ntibatinya kuhakwamburira.”
Nyirarukundo Marie Anne na we yemeza ko ubujura bugenda buhindura isura bubateza igihombo.
Yagize ati: “Ubujura bwahinduye isura aho za lifani ziza ukabona ziparitse ku muhanda wa Kivuruga uzi ngo zitegereje abagenzi nyamara zitegereje amatungo y’abandi.
Yagize ati: “Baherutse kwiba inka y’umuturanyi kubera ko dufite umusore w’iwacu ukorera mu mujyi wa Musanze utwara moto, tumubwira ko aza akenguza ko yahura na Lifani koko aza guhura nayo asanga icyo kimasa ni mo kiri cyokora bariyunze birangirira aho ikimasa bakigaruza mu rugo kuko yabuze abari bamubwiye ngo agipakiremo bariyirukiye, ariko nyine ubyumve dufite ikibazo gikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengiyumva Claudien na we ashimangira koko ko icyo kibazo cy’ubujura bw’amatungo kigeze kumvikana mu Murenge Gashaki, ariko atari azi ko byafashe indi sura n’andi mayeri.
Yagize ati: “Kugeza ubu ntabwo twari tuzi ko hadutse andi mayeri y’ubujura nk’ubu, icyo dukora rero ubu twatekereje ko hajyaho irondo ry’umwuga kandi noneho rigakora amasaha yose y’ijoro, aho kugira ngo bajye bakora irondo nibigera saa tanu z’ijoro bajye kuryama, tugiye gukomeza dukurikirane turebe aho ikibazo kiri ndetse dukomeze dufatanye n’inzego z’umutekano abo bitwikira ijoro bakava mu mujyi na za lifani bazafatwe.”
Muri Gashaki kuri ubu ubujura ku bikoresho by’ikoranabuhanga, amatungo maremare n’amagufi byose bikavugwa ko byoherezwa mu mujyi wa Musanze kugurishwa.