Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abiyise abavunjayi ba Shisha kibondo, aho umugabo ajyana ipaki imwe ya bakamuha amacupa abiri y’urwagwa, ikigage cyangwa igipende.
Iyo ngeso mbi ngo yatangiranye n’abiyitaga abakomisiyoneri ba Shisha kibondo, aho bategeraga mu nzira ababyeyi babaga bagiye kuyifata ku Murenge, ariko noneho ngo abagabo basigaye bacunga abagore babo bamaze kugeza Shisha kibondo mu rugo bakabaca mu rihumye bakajya kuvunjishamo urwagwa, ikigage se cyangwa igipende.
Mukandoli Josephine avuga ko abagabo basigaye babacunga ku jisho bakajyana mu kabari n’amaduka arimo inzoga bakajya kuvunjisha ibyagenewe abana bato
Yagize ati: “Kuri ubu twarumiwe hadutse abakomisiyoneri mu kugurisha rwihishwa Shisha kibondo bafatanyije n’abiyise abavunjayi bayo ku buryo mbese ubu bamwe dusigaye tujya kubitsa muri bagenzi bacu iyo fu n’amata byagenewe abana ngo bazamure imirire hakaba n’ubwo nawe usanga umugabo wa mugenzi wawe aho wabikije na we yagiye kuyivunjisha, twifuza ko bamwe mu bagabo bacika kuri iyi ngeso.”
Uwo mubyeyi akomeza avuga ko kuba hari abavunjayi n’abakomisiyoneri kuri Shishakibondo n’amata byagenewe abana bibasubiza inyuma mu mikurire
Yagize ati: “None se niba umuvunjayi wa Shishakibondo atwaye amapaki nk’ane mu kwezi yagenewe umwana kandi wabonye ko buriya ifite intungamubiri nyinshi kuko nibura mu gihe cy’iminsi 12 umwana uyifata aba yagarutse mu mirire myiza, ubwo ugira ngo Shishakibondo yibye se muri iyo minsi iba itagaruje umwana mu mirire mizima, ibi bintu baratudindiza kandi bigahombya n’igihugu kuko Shishakibondo ntiyagenewe kuvunjwamo inzagwa”.
Nzabara Alphonse wo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga na we ashimangira ko koko hari bamwe mu bagabo bigize abavunjayi ba Shishakibondo n’amata byagenewe abana bari mu mirire mibi.
Yagize ati: “Kugeza ubu haracyari bamwe mu bagabo bagifite imyumvire ikiri hasi bazi ko umwana atungwa n’ibijumba gusa, bamuha inyongeramirire agacunga umugore adahari akagurisha iyo Shisha kibondo n’amata baba bamuhaye ngo byunganire umwana, ubwo umugabo akagenda akabivunjamo urwagwa agataha yisindiye atazi ibipfa n’ibikira n’utuboga umugore aba yasoromye ngo ahe abana, umugabo akamubuza amahoro na two ntibaturye.”
Akomeza agira ati”Hari abitwaza ko bakennye nyamara si ko bimeze hano muri uyu Murenge wacu wa Gataraga, ahubwo abo babyeyi bafata iyo fu bakajya kuyigurisha abandi bakayinywera batarayigenewe kandi bagombye kuyitekera abana, ikigomba kubaho bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko kugwingira kw’abana ari igisebo ku muryango.”
Mategeko Sofia uhagarariye Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, ukorana na Never Again Rwanda, witwa Mukamira Community Base Organization (MCBO), ufasha abaturage n’abayobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kwesa imihigo, avuga ko bakomeje gufatanya na Musanze mu kurwanya igwingira mu bana ariko ngo abayobozi bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda bakayigira iyabo.
Yagize ati”Icyambere kigomba gukorwa ni uruhare rw’abayobozi, mu gukurikirana bakamenya ko iriya Shisha kibondo yageze ku bana, kubera ko hari abatayigeza mu rugo bahita bayigurishiriza mu nzira, kubera ko iba yaragenewe umwana, Ikindi tuzakomeza gukora ubukangurambaga cyane ku bagabo kuko akenshi ni bo bazigurisha bakajya kunywa inzoga.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato Emmanuel Ntacyumpenze avuga ko bahagurukiye buri wese ugira uruhare mu kunyereza Shisha kibondo ndetse n’amata byagenewe abana bari mu mirire mibi.
Yagize ati: “Kugeza ubu Umurenge wa Gataraga koko byagaragaye ko Shisha kibondo ishobora kuba inyuzwa mu zindi nzira ubu rero hari imbaraga twashyize mu kurwanya iki kibazo, turimo gukorana n’inshuti z’Umuryango ngira ngo n’amabwiriza ya Shisha kibondo yarahindutse, umubyeyi ufashwe arimo kugururisha iyi fu, cyagwa amata, tumenyesha inzego z’umutekano kugira ngo uwayiguze n’uwayigurishije bahanwe kandi bagenda bafatwa ni kimwe n’uwafatwa ayicuruza mu iduka rye.”
Kugeza ubu Akarere ka Musanze kari ku kigero cya 21.3% kavuye kuri 27,3% mu 2023 ku bijyanye n’igwingira
Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.