Musanze: GS Gatovu akanyamuneza ni kose kuko bahawe za mudasobwa
Uburezi

Musanze: GS Gatovu akanyamuneza ni kose kuko bahawe za mudasobwa

NGABOYABAHIZI PROTAIS

October 5, 2024

Abanyeshuri n’Abarezi bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatovu “GS Gatovu” riherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bavuga ko bishimiye ko ikibazo bari bamaranye imyaka basaba za mudasobwa noneho kuri ubu bazihawe.

Abo banyeshuri bo kuri GS Gatovu ubwo Imvaho Nshya habasuraga umwaka ushize wa 2023, bavugaga ko batazi mudasobwa uretse kuyibona mu bindi bigo ndetse no mu biro by’umuyobozi w’ishuri nk’uko Niyonsenga Joselyne, yabivugaga.

Yagize ati: “Nta munsi n’umwe ndabona hano imashini mu ishuri uretse ko mu biro bya Diregiteri ari ho tubona akamashini kamwe n’ako batwara mu ntoki (Laptop). Twebwe hano iyo tumanutse ku bindi bigo baradukwena iyo bafunguye mudasobwa twe tukabarebera. Ibi bintu biratudindiza inzego bireba zikore kuri iki kibazo kuko turi aba nyuma mu bigo bya Musanze kuri mudasobwa.” 

Kuri ubu Niyonsenga na bagenzi be b’abanyeshuri bavuga ko bishimira ko bagiye kwiga ikoranabuhanga bifashije ziriya mudasobwa zigera kuri 56 na projekiteri zazo 6

Nzabahimana Eulade yagize ati: “Izi mudasobwa zije kutwunganira muri byinshi, icya mbere cyo ngiye kumenya kwandikisha imashini, kuri internet bigiye kutworohera kuko twajyaga tugorwa no kubona ubushakashatsi ku nkuru izi n’izi, turashimira ubuyobozi bwumvise ko natwe dukeneye za mudasobwa kandi ibi nta n’ubwo ari twe gusa bifitiye inyungu kuko n’abarezi bacu bazajya bazikoreraho ubushakashatsi ku masomo”.

Mukunzi Marie Claire we avuga ko ikigo cyabo kitazongera gutsindwa mu marushanwa bajyaga bakora nta mudasobwa

Yagize ati: “Ubu ikibazo kirakemutse burundu, ibindi bigo byahoraga bidukwena ngo nta mudasobwa ikigo nk’iki kigira, nyamara utwana duto two ku bindi bigo byo bigakirigita mudasobwa twe turi aho nta bumenyi, ubu rero tugiye natwe guhangana ku isoko ry’amarushanwa ahuza ibindi bigo nta rwitwazo ngo twatsinzwe no kutagira za mudasobwa.”

Umuyobozi wa GS Gatovu Rwamuhizi Theophile na we ashimangira ko nyuma y’ubuvugizi inzego bireba iki kibazo zakitayeho kugeza ubwo bahawe ziriya mudasobwa zisaga 50.

Yagize ati: “Njye ndashimira REB yashyize mu bikorwa ibyo yari yadusezeranije kandi koko igihe yari yaduhaye nticyarenze, izi mudasobwa rero zigiye gukomeza kudufasha mu gutanga ireme ry’uburezi rinoze, abanyeshuri bacu ntibazongera kujya kuvumba mudasobwa kuko baziboneye hano iwabo ku ishuri”

Yasbye abanyeshuri kuzibyaza umusaruro ntibakomeze kuzirebera ahubwo zikabafasha mu bushakashatsi mu kwiyungura ubwenge n’ubumenyi.

GS Gatovu yubatswe mu mwaka wa 2017, mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gatovu, kuri ubu utujwemo imiryango 60.

Ni amashuri yaje gufasha n’abandi banyeshuri bakomoka mu Mirenge ituranye na Gataraga aho kuri ubu yigamo abanyeshuri basaga 1000 mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA