Musanze: Gukata ‘site’ byazamuye ikibanza cy’ibihumbi 800 kigera kuri miliyoni 10 Frw
Amakuru

Musanze: Gukata ‘site’ byazamuye ikibanza cy’ibihumbi 800 kigera kuri miliyoni 10 Frw

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 24, 2025

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadahenda, Akagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bishimira ko gutunganya ahagenewe imiturire bizwi nko ‘gukata site’ byongereye agaciro ubutaka bwabo ubutaka butagezaga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kuri ubu busigaye bufite agaciro ka miliyoni zisaga 10.

Umurenge wa Kimonyi ni umwe mu Mirenge ikomeje kwagukiramo Umujyi wa Musanze, ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikaba bikomeje kyiyongera nka kimwe mu bice b’uwo mujyi w’ubukerarugendo kandi uri mu yunganira Kigali.

Abaturage n’abafite amasambu mu bice birimo gutunganywamo imiturire iboneye, bavuga ko iyo gahunda igiye guhindura imibereho yabo ndetse ko bigiye kubafasha mu iterambere ryabo n’iry’Akarere kose muri rusange.

Iyi gahunda izafasha abaturage kwegerwa n’ibikorwa remezo birimo amazi meza, amashanyarazi ndetse n’imihanda, bigatuma abahatuye batakigorwa no kubona serivisi z’ibanze.

Nk’uko babyemeza, igiciro cy’ubutaka cyikubye inshuro zisaga 10 mu myaka umunani kuko mu mwaka wa 2018, ari bwo ikibanza cyaguraga amafaranga ibihumbi 800, ariko kuri ubu kigeze kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mukansanga Vestine utuye mu Mudugudu wa Kadahenda, avuga ko yiteze ko gukata site bitumye na bo binjira mu bantu bari basanzwe bibera mu mashyamba aho na moto byazigoraga kuhagera.

Yishimira kandi ko kuri ubu ubutaka bwabo bwagize agaciro, ati: “Mbere aho twabaga ntabwo hari ibikorwa remezo byegereye abaturage, kubona amazi cyangwa amashanyarazi byari ingorabahizi. Ariko ubu kuba hari gutunganywa ahantu hihariye ho gutura, byatumye n’agaciro k’ubutaka kazamuka.

Ikibanza naguze mu 2018 ku bihumbi 800, ubu barimo kumpa miliyoni zisaga 10. Ibi bituma natwe tubona icyizere cy’uko ejo hazaza hacu ari heza.”

Habimana Jean Bosco we avuga ko gutunganya site zo guturamo bikemura amakimbirane bamwe mu baturage bagiranaga n’abayobozi aho bubakaga inzu bagasakara bugacya bazisenya.

Yagize ati: “Gutunganya ahagenewe imiturire bizatuma duhabwa amahirwe yo kubona ibikorwa remezo byose mu buryo bworoshye. Tugiye gutura mu buryo butunganyije kandi butwubakira icyizere cy’ejo haza, kandi bizazamura ubucuruzi n’ishoramari hano i Kadahenda. Bigiye kugabanya amakimbirane y’umuturage n’ubuyobozi kuko twubakaga inzu bugacya Gitifu akaza akayihirika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko gutunganya ahagenewe guturwa ari imwe mu ngamba z’ingenzi mu guteza imbere imibereho y’abaturage, igisubizo kirambye cyo gukumira imiturire idatunganyije no kuzamura imibereho y’abaturage mu mujyi wunganira Kigali.

Yagize ati: “Nk’Akarere tugamije kubaka umujyi ugezweho, kuko Musanze ari umwe mu mijyi yungirije Kigali. Gutunganya ahagenewe gutura ni inzira yo gufasha abaturage kwegerwa n’ibikorwa remezo, bikarinda imiturire y’akajagari kandi bikazamura agaciro k’ubutaka. Ibi bizafasha abaturage kubona inyungu z’igihe kirekire.”

Yakomeje asaba abaturage gufata neza aya mahirwe bahawe bakumva gutura neza kandi ahantu hari ibikorwa remezo  badakwiye kubibona gutyo ngo babure kubibyaza umusaruro, ikindi bakagira uruhare mu kubahiriza igenamigambi.

Yagize ati: “Dusaba abaturage kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byo gutunganya aho batuye, kubahiriza igenamigambi ry’imijyi, ndetse no kubaka mu buryo buboneye. Iyo abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, iterambere rigerwaho vuba kandi rigirira akamaro buri wese.”

Mu Karere ka Musanze, ibikorwa byo gutunganya ahagenewe imiturire byatangiye mu mwaka wa 2023, site enye z’ingenzi zaratunganijwe zikubiyemo ibikorwa by’amahuriro nko mu Mirenge ya Gaturo, Gakoro (Musanze) ndetse na Nyamugali, Musezero (Kimonyi) ibikorwa birimo guhitamo ibibanza, guhanga imihanda, ndetse no kugeza amazi n’amashanyarazi hafi y’abaturage.

Mu Mirenge igize Umujyi wa Musanze, zimwe muri site zigera ku munani zatoranyijwe zamaze gutunganywa, izindi zirimo gutunganywa ndetse hari n’izindi n’iziteganyijwe.

Imihanda kuri buri site irangana na kilometero 6 kugeza 9, kandi ubu abaturage batangaza ko agaciro k’ubutaka kararushaho kuzamuka.

Ubutaka bwo mu Murenge wa Kimonyi bwongereye agaciro nyuma yo gukatwamo site

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA