Musanze: Hamenywe Litiro 2250 z’inzoga zirimo iyitwa “Muhenyina”
Amakuru

Musanze: Hamenywe Litiro 2250 z’inzoga zirimo iyitwa “Muhenyina”

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 3, 2025

Kuri uyu wa Gatatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yamennye litiro 2.250 z’inzoga z’inkorano zirimo Muhenyina, Rukara n’Akamashu, mu mukwabo wakozwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Izo nzoga z’inkorano zafatanywe Hagenimana Mathias w’imyaka 24 na Nsanzimana Flavia, mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari Kivugiza, Uurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bikaba bivugwa ko bari bamaze imyaka igera kuri itatu bazenga rwihishwa.  

Abaturage biruhukije nyuma yo kwibonera Polisi imennye izo nzoga zatezaga umutekano muke, ahubwo barayobewe impamvu zidacibwa burundu.

Umwe muri bo yagize ati: “Buri gihe abazinywa bahungabanya umutekano, ahubwo hari ubwo twakekaga ko abafite izi nganda baba hari bamwe mu bayobozi babashyigikiye kuko abantu basindaga n’abayobozi bo mu Tugari babareba.”

Umwe mwe mu bagore bo mu Murenge wa Muko, avuga ko nibura bagiye kuruhuka inkeke ya bamwe mu bagabo barazagaho abagore babo nyuma  yo gusinda izi nzoga.

Yagize ati: “Abagabo bacu bamaze guhaga izi nzoga baraduhondagura wataka abandi bagabo na bo baba basinze bari hafi aho bati mhenyina sha! Ni ho izina ryavuye. Ubu noneho tugiye gusinzira nibura ho iminsi ibiri, turishimye kuko izi nzoga ziduhungabanyiriza umutekano.”

Umiuvugizi ewa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ngirabakunzi Ignace, avuga ko izi nzoga zafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, ashimangira ko nta na rimwe bazihanganira abakora inzoga cyangwa ibindi bihungabanya umutekano w’abaturarwanda.

Yagize ati: “Ibi ni bimwe mu bihngabanya umutekano kuko izi nzoga ziba zikozwe mu bintu binyuranye na byo bitujuje ubuziranenge.”

Akomeza avuga ko ababikora bafatwa bagahanwa, agasaba abaturage kwirinda kunywa izi nzoga z’inkorano kuko uretse ubusinzi n’umutekano muke zishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye z’ubuzima kuko ziba zitujuje ubuziranenge.

Itegeko N°3/2012 ryo kuwa9/04/2012 rigenga ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitemewe. Ingingo ya 24 ivuga ko inzoga zarengeje 45% bya alukoro cyangwa “zitizewe” zidafite ubuziranenge bibarwa nk’ibiyobyabwenge (narcotic drugs). Ibi bivuze ko gukora cyangwa gucuruza inzoga zarengeje 45% bitari mu mabwiriza biri mu byaha.

Itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibihano rusange ku byaha bitandukanye, rigena ingingo rusange zibihano, ariko usibye kuvuga ko amategeko ahana ibikorwa bitemewe, ntabwo ryerekana ibihano byihariye ku gukora inzoga zitemewe.

Igitabo cy’Amategeko Ahana (Rwanda Penal Code), mu ngingo ya 594, kivuga ko uwakoze, yinjije cyangwa acuruje ibiyobyabwenge (harimo “kanyanga” n’izindi nzoga zitemewe), ahanishwa igihe cy’igande cya gereza cy’imyaka 3kugeza 5, hamwe na fine hagati ya RWF 500,000 na 5 miliyoni (hafungwa cyangwa amafranga cyangwa byose)  kandi uwanyoye ibiyobyabwenge, ahanishwa gufungwa imyaka 1 kugera kuri itatu.

Abakora izo nzoga bari bamaze imyaka itatu bakora ari na ko bagira ueuhare mu guhungabanya umutekano

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA