Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bagiseta ibirenge mu kohereza abana babo muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yiswe Nzamurabushobozi.
Iyo ugeze kuri buri kigo cyo mu Karere ka Musanze, usanga abarimu mu mashuri, basobanurira abana batari ku mubare munini amasomo muri buri shuri, bitavuze ko koko aba ari bake nk’uko bikwiye ahubwo ngo ni uko hari ababyeyi bakinangiye mu kurekura abana ngo bige mu biruhuko
Umuyobozi wa GS Musanze ya mbere, iherereye mu Murenge wa Musanze, Emmanuel Nizeyimana yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kugeza ubu mu bana twagombaga gufasha muri gahunda ya Nzamurabushobozi tubasobanurira amwe mu masomo batsinzwe cyane ko bari munsi ya 50%, ariko kugeza ubu ubwitabire ni buke kugeza ubu igipimo kiri kuri 60% by’abagomba kwitabirira”.
Yagize ati: “Hari bamwe babashoye mu bucuruzi bw’ibisheke, abandi babiriza mu mirimo yo mu rugo, ikindi ni uko hari n’ababyukira kuri za televiziyo, nibazane abana bige kuko Leta yabateguriye byose kuko n’amafunguro bayakura ku ishuri, ababyeyi batari bohereza abana ubu tugiye kujya kubasura tubaganirize kuri iyi ngingo”.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko gahunda Nzamurabushobozi ari ingenzi bakaboneraho kunenga abakinangiye mu kohereza abana ku ishuri nk’uko Hashakimana Eraste abivuga
Yagize ati: “Kubuza umwana kwitabira gahunda ya Nzamurabushobozi ni ikosa nanjye ndi mu bayirwanyaga ariko mbona umwana wanjye nko mu mibare agenda asobanukirwa, tutanenga abahaye ibishoro abana ngo bajye gucuruza ibisheke aho baretse bagasubira mu masomo.”
Mutoni Alice wo ku ishuri rya Susa riherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri ni umwe mu bana bahabwa aya masomo avuga ko ari ingirakamaro.
Yagize ati: “Ubu ni bwo ndimo kwiga nkabifata neza niba ari uko twabaga turi mu ishuri yenda mwarimu ntambaze, ariko kubera ko arimo kumpozaho ijisho ndimo ku bitsinda, indimi ni ho nari mfite ikibazo cyane ariko ndabona bigenda, ndabwira abandi duturanye baze kwiga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Ishami ry’uburezi kuri ubu rivuga ko kuva ku wa 1 Kanama 2024, ubwitabire bwari ku gipimo cya 90%, ubu ngo hakaba harimo gushakwa impamvu ubwitabire buba buke, kandi harakorwa n’ubukangurambaga.
Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho na Leta kugira ngo abatarabashije kwimuka bafashwe bave ku rugero bariho bazamuke. Abazabasha gutsinda ikizamini kibateganyirijwe nyuma yo kwiga kizaba ku wa 30 Kanama 2024, bazimuka.