Musanze: Ibyishimo by’iminsi mikuru byibagije bamwe kuzigamira ishuri
Uburezi

Musanze: Ibyishimo by’iminsi mikuru byibagije bamwe kuzigamira ishuri

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 6, 2025

Bamwe mu banyeshuri biga mu yisumbuye barashinja ababyeyi babo kubakereza kujya ku ishuri kubera gushaka kwitegura ku munota wa nyuma, kubera kwishimira iminsi mikuru bakibagirwa ko ibihe by’amasomo byegereje.

Ni mu gihe ababyeyi bo bavuga ko guhuza ibihe by’iminsi mikuru n’itangira ry’abanyeshuri biba bibaremereye cyane ku buryo kubona ubushobozi bwo kubasubiza ku ishuri ari ingorabahizi.

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 3 kugeza kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2026, abanyeshuri bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bakomeje kujya ku ishuri aho bagiye gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.

Ku Cyumweru, bamwe mu banyeshuri bategera imodoka muri Gare ya Musanze mu Karere ka Musanze binubiraga ko kubakereza kujya ku ishuri bituma na bo kugerayo biba ingorabahizi.

Hari bamwe barinze bageza mu masaha y’umugoroba batarabona imodoka zibageza ku ishuri, bahangayikishijwe n’uko bashobora kurara mu nzira.

Kugeza mu masaha ya saa kumi wasangaga babyigana, ariko nanone bakongeraho ko ingaruka zose baziterwa n’abayeyi babo bishimiye iminsi mikuru nta bikoresho n’amafaranga y’ishuri yuzuye bari bababonera.

Umwe mu banyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Janja yagize ati: “Njye nagombye kuba nageze ku ishuri ejo hashize (ku wa Gatandatu) ariko kubera ko hari andi mafaranga agera ku bihumbi 22 yiyongera ku y’ishuri byatumye nsibira kujya ju ishuri ngo babanze bayuzuze. Ibi rero byambabaje kandi byamvunnye, tekereza ko kuba nkiri muri Gare kugeza  sa kumi n’ebyiri n’igice.”

Yavuze ko nubwo na we yishimye mu minsi mikuru, ariko ababyeyi batari bakwiye kubashimisha batazirikana ko bagomba gusubira ku ishuri.

Ku rundi ruhande, bamwe mu babyeyi ngo bahisemo guherekeza abana babo kugira ngo bajye kubwira abayobozi b’amashuri igihe bazuzuriza amafaranga y’ishuri.

Nkundamahoro Egide wo mu Murenge wa Musanze, akaba yari aherekeje umwana we amujyanye mu Karere ka Gicumbi, yagize ati: “Ubu ndimo kuburaho amafaranga ibihumbi 30, nari nzi ko mu itsinda bampa ideni nkazishyura ariko twabaye benshi bampa 5 000, kandi nta tike uyu mwana na we yari afite none sinzi umpaye 10 njye na we tuyatezemo tugiye ku ishuri.”

Yemeza ko bishimiye iminsi mikuru bagakabya, ari na yo mpamvu yahisemo guherekeza umwana ku ishuri kugira ngo arebe ko bamudohorera akaba yiga mu gihe arimo guhiga amafaranga y’ishuri asigaye.  

Ati: “Nyamara nanjye ndemeza ko twishimye mu minsi mikuru tugakabya. Aho kugira ngo rero uyu mwana agume mu rugo mpisemo kumuherekeza akajya ku ishuri, ubwo nzaba ngurisha itungo ku giciro nifuza kuko nagiye kugurisha barampenda bazi ko umwana wanjye yaheze mu rugo.”

Nkundimana Ezechias, Umuyobozi wa Kompanyi itwara abagenzi yitwa Different ishami rya Musanze, avuga ko kuba hari ababyeyi batubahiriza gahunda yagenwe na MINEDUC barushya za kompanyi zitwara abagenzi.

Yagize ati: “Impamvu usanga hari abanyeshuri aya masaha y’umugoroba barimo kubyigana bashaka imodoka ni uko nyine baba batarateguwe mbere. Ibi nanone biterwa n’ababyeyi bamwe batabyitaho, bituma anana bavunika cyane, kandi natwe turavunika cyane. Gusa turakora uko dushoboye nta munyeshuri urara hano muri gare turabajyana bose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobald, na we ashimangira ko ababyeyi bakwiye kujya bashakira ku gihe ibikenerwa n’abana ku ishuri.

Yagize ati: “Duhora tubikangurira ababyeyi ko bakwiye kujya bategura abana hakiri kare kandi bakubahiriza ingengabihe kuko n’imodoka zo kubatwara ziba zihari. Ababategurira amafunguro na bo baba bazi ko baraza bagategura amafunguro agapfa ubusa. Ikindi hari ibizamini bakora bageze ku ishuri icyo gihe umwana wakerewe ntabona umwanya wo gusubira mu masomo, ababyeyi ndabasaba kugira uruhare kugira uruhare mu kwitegura itangira ry’amashuri.”

Akomeza avuga ko mu minsi mikuru ababyeyi bakwiye kwishima ariko bakazirikana ko n’amasomo yegereje bityo bakishimana n’ababo banateganyiriza izindi nshingano zo kurera bafite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari bwiteguye ko mu gihe hari umwana wabura aho arara bwari kumucumbikisha mu bigo by’amashuri biri mu Mujyi akazinduka atega mu masaha ya mugitondo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA