Musanze: Ikibazo cy’irimbi ryo mu marembo y’Umujyi wa Musanze cyabonewe igisubizo
Amakuru

Musanze: Ikibazo cy’irimbi ryo mu marembo y’Umujyi wa Musanze cyabonewe igisubizo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 16, 2024

Irimbi ryo mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, hafashwe icyemezo ko ryimurirwa mu Mudugudu wa Mata ariko mu kagari ryahozemo, bityo riva mu marembo y’umujyi wa Musanze, ibintu byashimishije abaturage ba Musanze n’abayigana.

Mu nkuru Imvaho Nshya yatangaje ku wa 3 Gicurasi 2024, yavugaga uburyo umujyi wa Musanze ari uw’ubukerarugendo uyobokwa n’abantu benshi abo mu gihugubaturuka hirya no hino ku Isi baza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biharangwa, ariko bakaninubira ko bahingukira ku mva; ibintu bavugaga ko bibabaje kandi bitanga isura mbi.

Mutuyimana Jean de Dieu utuye hakurya yaryo mu Murenge wa Rwaza yagize ati: “Ririya rimbi ryari ribangamiye abava n’abajya mu mujyi wa Kigali, baje gusura Musanze, kuko bahingukiraga ku mva ziri ku musozi, ibi rero byatumaga batekereza  ku bantu babo bitabye Imana, urumva umuntu yatekerezaga ku bantu be aho  gutekereza ibyiza agiye gusanga mu mujyi.”

Umwe mu bakunze gutemberera mu mujyi wa Musanze aje kuruhukira muri imwe mu mahoteri mu bihe bya wikendi, ngo akimara kumva ko ririya rimbi rigiye kwimurwa yishimiye  kiriya gikorwa, ahubwo yifuza ko mu bihe byateganyijwe ko irimbi risaza bazahubaka inzu abantu bazajya bidagaduriramo barya amafi yo mu mugezi wa Mukungwa.

Yagize ati: “Kuba irimbi rigiye kujya ahiherereye hatari mu marembo y’umujyi, aho abanyamahanga baza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bahingukiraga ku irimbi, ubu rero ubwo bagiye kuhatera ibiti bigiye kuzazana umwuka mwiza muri uyu mujyi wa Musanze, ni ibintu bikwiye kwishimirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, ashimangira ko ririya rimbi ryari riri ahantu habangamye ku batuye Akarere ka Musanze n’abakagana ngo akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bwako na Njyanama bafashe icyemezo cyo kuryimura.

Yagize ati: “Icya mbere cyo aho ririya rimbi ryari riri ntabwo hari hakwiriye, ni mu marembo y’umujyi, ni byo koko abacu bakwiye kuruhukira ahantu heza, ariko ntabwo rikwiye nanone kuba riri ahantu rirangaza abantu ngo nibahagera aho guhita babona ibyiza by’umujyi babone irimbi.”

Akomeza avuga ko n’umuhanda wajyagayo ubwawo utari mwiza  kuko ngo wari umuhanda unyerera, irimbi naryo riri ku musozi muremuremure ucuramye.

Yagize ati: “Uyu munsi rero n’ubundi ryimuriwe ahandi muri uwo murenge ariko noneho  mu wundi Mudugudu n’ubwo ari  mu Kagari kamwe , kandi hamaze gutegurwa umuhanda umeze neza, ahantu twakwita ko hihereye  ku buryo atari ngombwa ko uwinjiye mu mujyi ahita abona irimbi ahubwo akwiye gutangirira ku ishusho nziza igaragaza umujyi.”

Iryo rimbi rishya rizatangira gukoreshwa kuva ku itariki ya 5 Ukuboza 2024 kuko ibisabwa byose byarangije kuboneka harimo umuhanda mwiza, ndetse na rwiyemezamirimo uzaba arishinzwe yarabonetse kandi yamaze kurimurikirwa, hazaba hari n’amahema abantu bazajya biyakiriramo cyangwa bakugamamo izuba

Irimbi ryimuwe ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2020. Aho  ryari riri hagiye guterwa ibiti by’amoko anyuranye na byo bizajya bigaragaza isura nziza y’umujyi wa Musanze.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA