Musanze: Inka zisaga 160 zabazwe hizihizwa Noheli n’Ubunani 2025

Musanze: Inka zisaga 160 zabazwe hizihizwa Noheli n’Ubunani 2025

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 31, 2024

Imibare ituruka muri serivisi z’ubworozi mu Karere ka Musanze, igaragaza ko amatsinda asaga 100 yabaze inka zigera ku 165, mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani 2024.

Abaturage babarirwa mu matsinda azwi nka Twihaze agera ku 115, babaze inka 165 zifite agaciro ka miliyoni 132 kuko inka imwe kuri ubu ihagaze ku mafaranga nibura amake  ibihumbi 800.

Akandi gashya karimo ni uko hari amatsinda yafashe ingamba z’uko mu gihe bibaye ngombwa ko bagura inka 2 zo kubaga imwe izajya yorozwa umwe muri bagenzi babo utayifite yabyara nawe akagenda yoroza bagenzi be.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi Dr.  Jean Bosco Nsengiyumva yavuze ko amatsinda agera ku 115 yo mu Karere ka Musanze yabaze inka akagabana inyama mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, akaba ari igikorwa yishimira ashingiye ko ibikorwa bakora biba bikomatanyije .

Yagize ati: “Muri rusange imibare itwereka ko mu Mirenge yose y’Akarere ka Musanze nibura amatsinda agera ku 115 yabaze inka zifite agaciro ka miliyoni 132, akomoka ku bwizigame bw’abanyamuryango, muribuka ko kuri Noheli habazwe inka zisaga 40, kuri ubu izigera ku 125 ni zo zabazwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani 2024,  urumva ko zisaga 160, ubu rero ni igikorwa twishimira kuko ngira ngo wumvise ko n’ubwisungane  mu kwivuza bayakura mu matsinda ni ibintu bikwiye gushyigikirwa.”

Bamwe mu banyamuryango b’amatsinda azwi nka twihaze bo mu Murenge wa Kimonyi na Muhoza, bavuga ko kugabana inyama no gutanga  ubwisungane mu kwivuza ari byiza ariko nanone ngo hari izindi ngamba bafashe ku buryo bagiye kujya borozanya nk’uko Nzamwitakuze Jules wo mu itsinda Tubehoneza wo mu Murenge wa Kimonyi abivuga.

Yagize ati: “Kuri ubu tumaze imyaka igera ku 8 dukusanya amafaranga tugatanga ubwisungane mu kwivuza, nyuma y’umwaka tukagabana inyama zo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira undi, twe rero tubaha inka 3 imwe amake ni ibihumbi 800, twafashe icyemezo ko tugiye kujya tubaga 2 iya gatatu hagakorwa tombora mu badafite inka mu ngo zabo, akagenda akayorora yabyara akoroza mugenzi we, ibi bizatuma nta munyamuryango usigara mu bukene, ku buryo ndetse byaba ngombwa uwo dusanze yarabyaje ikimasa twakibaga akaba yituye amafaranga yo kukigura akorozwa undi.”

Mukamasabiro Vivianne wo mu Murenge wa Kimonyi na we ashimangira ko mu gikorwa bakoramo kirambye ari ubwisungane mu kwivuza ariko kuri bo nanone basanze ari byiza ko bajya banorozanya.

Yagize ati: “N’iyo twakorozanya ihene byaba byiza ko twiteza imbere, buriya ziriya nyama tugabana buri mwaka, ntabwo ari ukuvuga ko ari zo turya inshuro imwe mu mwaka, ahubwo tubikora kugira ngo dukomeze wa muco w’imibanire myiza y’Abanyarwanda twimakaje no kungurana ibitekerezo natwe twasanze ari ngombwa tuzajya tworozanya, aho kugira ngo umuntu atahane ibilo 10 by’inyama nibura azajye atahana ihene imwe cyagwa se intama ibi ni muri gahunda yo kuzamurana, muri rusange icyo nakubwira twihaze ku nyama yahinduye isura.”

Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ubwo zabagwaga  mu Mirenge yose y’Akarere ka Musanze, ikilo cy’inyama kiri kugura amafaranga 3500 na 4000 mu gihe ikinono cy’inyuma kiri kugura 1800 icy’imbere 1500, ibintu byashimishije ababashije kujya mu matsinda ya Twihaze, kuko ari intambwe yo gutera imbere.

Amatsinda kuri ubu yahisemo kujya babaga inka nkeya izindi bakazorora

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA