Umuryango w’abantu barindwi wa Mugabonake Daniel w’imyaka 50, n’umugore we Mukankusi Adelle, wasigaye iheruheru nyuma y’uko inzu yabo ihiye igakongoka hagakekwa telefoni yasizwe icometse ku muriro w’amashanyarazi.
Inkongi y’umuriro yabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025.
Ababonye inzu igurumana bavuga ko amahirwe ari uko uko nta muntu wayihiriyemo, kuko abana bari bagiye ku ishuri naho ababyeyi bitabiriye Inteko y’Abaturage.
Inzu yahiriyemo ibyarimo byose birimo ibiryamirwa, imyenda, icyangombwa cy’ubutaka, indangamuntu y’umugore, bibiliya, ibilo 30 by’ibishyimbo na telefoni ari nay o bikekwa ko yabaye intandaro y’iyo nkongi y’umuriro.
Mugabonake Daniel yagize ati: “Byadutunguye cyane kuko twari twagiye mu Nteko y’Abaturage. Iyo abana baba bari mu rugo, ubu tuba tuvuga ibindi. Ibyangiritse ni byinshi ariko icy’ingenzi ni uko ubuzima bwacu bwabashije kurokoka.”
Umugore we na we yagize ati: “Twabuze byinshi twari dufite ariko turashimira Imana ko twese turi bazima. Ibi bitwigisha ko tugomba kwitwararika iby’amashanyarazi, kandi tudakwiye gusiga ducometse ibikoresho.”
Umuturanyi witwa Nyirahabimana Domitille, wabonye inkongi, agira ati: “Twabonye umuriro uturutse mu nzu turahamagara abaturage twese uko twabibonye turatabara. Twishimira ko nta buzima bw’umuntu bwahatikiriye, ariko ibyangiritse ni byinshi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi, umuriro wabashije kuzimywa mbere y’uko ugera mu bindi bice.
Agira inama abaturage yo kwirinda gucomeka ibikoresho ibyo ari byo byose ku muriro batari hafi.
Yagize ati :“Aya makuru yamenyekanye, abaturage bamaze gutabara mugenzi wabo, inkongi iza kuzimywa. Gusa hari bimwe mu bikoresho byangiritse cyane. Turakangurira abaturage kwirinda gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi batari hafi, by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura.”
Uyu mugabo avuga ko ibintu bye byangiritse harimo n’inzu yahombye ibintu bifite agacirio ka miliyoni zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda.