Abakonyozi ni izina rizwi mu Murenge wa Gacaca, mu Karerere ka Musanze; cyane cyane mu masantere y’ubucuruzi no mu byaro byegereye umuhanda Musanze- Cyanika ry’insoresore zikora urugomo mu buryo bukabije kandi bw’ingeri zose zigateza umutekano muke.
Izi nsoresore zirirwa zikina urusimbi, zinywa urumogi n’inzoga zinyuranye z’inkoranozitujuje ubuziranenge, maze bwamara kwira zigategera abantu mu nzira zibambura utwabo, zikirara mu ngo zigatwara ibikoresho nka radiyo na televiziyo, bakaba ngo badatinya no gutobora inzu n’amaduka.
Uwineza Aliance ni umuturage wo mu Kagari ka Karwasa avuga ko ‘Abakonyozi’ bababujije amahwemo aho ngo mu masakumi n’ebyiri z’umugoroba badashobora kuva mu ngo zabo.
Yagize ati: “Dufite hano itsinda rinini ry’insoresore zidutegera mu nzira nko mu rukerera tuvuge sa kumi n’imwe za mu gitondo ntiwavuga ngo uragera ku muhanda wenyine, barakwambura ku buryo nta kintu bagusigira. Iyo nanone bigeze sa kumi n’ebyiri z’umugoroba twigira mu nzu zacu ubwo utaguze umunyu arawurara, iyo babuze icyo bakwambura baragukubita bakubwira ngo ntuzigere uvuga uko byakugendekeye, ikitubabaje turabivuga ariko abayobozi bakabirebera”.
Nkundineza Jean Bosco we avuga ko basigaye baraza televiziyo mu byumba byabo.
Yagize ati: “Ubu kubera gutobora inzu hano bimaze kuba nk’ingeso bitewe n’Abakonyozi, twahisemo kujya turaza za televiziyo zacu mu byumba turaramo aho kugira ngo tuzisige muri salo dusange bazitwaye, uretse ko hari n’ubwo batobora icyumba cyawe ugakanguka bakugezeho, rwose ziriya nsoresore bakwiye kujya bazifunga kugira ngo n’abandi babonereho ko ubugizi bwa nabi buhanirwa”.
Nkundineza akomeza avuga ko isantere y’ubucuruzi ya Karwasa yabaye isibaniro ry’Abakonyozi baturuka mu Murenge wa Cyuve na Gacaca, kuko ariho baza kunywera inzoga n’itabi, akaba rero yibaza iherezo ry’iryo tsinda rigenda rikura kuko ngo rifite amashami agenda yiyongera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimable nawe ahamya ko koko hari insoresore zambura abaturage, ariko nanone asaba ko bajya batanga amakuru kuri abo bose bitwara nabi bambura abaturage bateza umutekano muke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimable, ashishikariza abaturage kujya batanga amakuru
Yagize ati: “Ni byo koko hari insoresore zambura abaturage zikabategera mu nzira, ariko kuri ubu twafashe ingamba dufatanyije n’inzego z’umutekano bamwe barafashwe, ubwo abandi na bo bazafatwa gusa ikibazo ni uko n’abo bafatwa habura abaza gutanga amakuru kuri RIB, icyo gihe rero bavuga ko babuze ababashinja icyo gihe bagataha.
Ndasaba rwose abaturage kujya batanga amakuru ari aho banywera iryo tabi ndetse n’izo nzoga zituma bata ubwenge bakishora mu bikorwa bigayitse”.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa kandi akomeza asaba abafite abakozi bo mu ngo ndetse n’abashumba kujya babanza kureba neza niba ari inyangamugayo kandi bakajya mu Ikayi y’Umudugudu bahereye ku Isibo, abo bantu bakaba bazwi aho baba baturutse, kuko ngo hari n’abaturuka mu tundi Turere bajya bafatirwa mu mikwabu (Operation) batagira n’icyangombwa na kimwe.
Isantere ya Karwasa iri ku muhanda neza neza wa Musanze werekeza Cyanika hakaba hagendwa n’abantu baturutse ahantu henshi.
NGABOYABAHIZI PROTAIS