Musanze: Iyangirika ry’ikiraro gihuza Kinigi na Musanze ryahagaritse imihahiranire
Ubukungu

Musanze: Iyangirika ry’ikiraro gihuza Kinigi na Musanze ryahagaritse imihahiranire

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 9, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane abo mu Mirenge ya Musanze na Kinigi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro giherereye mu Kagari ka Cyabagarura cyangiritse, kikaba kimaze igihe kinini kidakoreshwa nyamara ari cyo cyabafashaga mu buhahirane n’Imirenge ihakikije.

Iki kiraro cy’ingenzi cyangiritse ku buryo cyabaye inzitizi ku modoka zatwaraga ibicuruzwa. Abaturage bavuga ko ubu ibinyabiziga bisigaye byitabaza inzira zizenguruka, bigatuma igiciro cy’ubwikorezi cyikuba kabiri, umusaruro wabo ntugere ku isoko ku gihe, bamwe bakawuburira isoko burundu.

Mukamana Vestine, umuhinzi w’ibirayi, agira ati: “Iyo umusaruro ugeze ku isoko utinze, ibirayi biba byaboze, ibindi bikagurwa make cyane. Hari igihe nsarura ibilo 200 by’ibirayi, ariko kubera inzira mbi bimara iminsi mu rugo imodoka nazo kubera ko zitugeraho bigoranye, nkajya kugurisha mfitemo birenga 50 byangiritse. Ni igihombo gikomeye ku muryango wanjye n’abakoresha kiriya kiraro bose.”

Nzubahimana Claver, yikorera ibicuruzwa akoresheje lifani abijyana i Musanze abivana mu Kinigi, we avuga ko bahuye n’igihombo kuko ngo bibasaba kuzenguruka.


Yagize ati: “Nakoreshaga, igihe gito mva muri Musanze njya mu Kinigi, iminota 30 yabaga ihagije. Ubu bisaba kuzenguruka amasaha abiri yose. Hari igihe rero uwapakiye ibirayi bye abijyanye ku isoko asanga abaguzi bitahiye, bikamuteza igihombo kandi natwe lisansi igenda ari nyinshi. Iki kiraro cyacu cyahinduye ubuzima bwacu mu buryo bubi kiduheza mu bwigunge.”

Aba baturage bavuga ko iki kiraro kitateje ingaruka ku bukungu gusa ahubwo n’imibereho myiza y’abaturage yahungabanye, iyo imvura iguye, amazi yuzura agasendera mu mirima, akangiza imyaka, rimwe na rimwe n’abana bagacikanwa n’amasomo kubera kubura uko bambuka.

Zaninka Zilpa avuga ko bagira impungenge mu bihe by’imvura haba ku buzima bwabo n’ibyabo imyaka n’inzu zabo

Yagize ati: “Hari ubwo abana bacu bisubirira mu rugo iyo bagiye ku ishuri bagasanga bagarukira iki kiraro cyarengewe  ntibambuke kuko amazi aba yasendereye. Ibyo bituma bagira amasaha menshi bamara mu nzira cyangwa se bagasiba ishuri. Urumva ko bigira ingaruka ku myigire yabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemera ko ikibazo gihari, akizeza abaturage ko kizakorwa mu minsi iri imbere, uko uburyo ubushobozi bw’amafaranga buzagenda buboneka.


Yagize ati: “Tumaze iminsi twubaka ibiraro bitandukanye mu mirenge ya Musanze na Nyange. N’iki cyo mu Kagari ka Cyabagarura gihuye na Kinigi kizashyirwa ku byihutirwa, turimo kureba uburyo cyakorwa kugira ngo abaturage bongere kugendera mu nzira nyabagendwa nta nkomyi.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo ari muri aka gace gusa kuko hari n’ahandi mu yindi Mirenge ya Musanze, ifite ikibazo nk’iki turimo gushaka uburyo bagira ubuhahirane n’imigenderanire binyuze mu kubaka ibiraro bihuza uduce tunyuranye.”

Abaturage basaba ko iki kibazo cyitabwaho vuba, kuko ngo gukomeza kuzenguruka bibagiraho ingaruka zikomeye mu bukungu bwabo, uburezi bw’abana ndetse n’imibereho myiza y’imiryango yabo.

Ikiraro cyarangiritse kwambuka bisaba kurundamo amabuye nta modoka yahanyura hasigaye ibyuma bishinyitse

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA