Mu gihe abakirisitu hirya no hino mu gihugu bizihizaga Pasika bibukaho umunsi mukuru w’izuka rya Yezu Kristu, bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko batabashije kuwizihiza uko bisanzwe, bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku biribwa, ibinyobwa n’ibikomoka kuri peteroli.
Abo babyeyi, by’umwihariko abafite abana biga kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, bagaragaza ko bahangayikishijwe no gushakisha amafaranga y’ishuri, n’ibikoresho bikaba byatumye bishimira Pasika mu buryo buke ugereranyije n’uko byari bisanzwe kuko byahuriranye n’izamuka ry’ibiciro.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Muhoza yavuze ko ibiciro byazamutse ku buryo bigoye guhuza kwizihiza iminsi mikuru n’inshingano z’ishuri ry’abana.
Yagize ati: “Ubusanzwe Pasika twayizihizaga neza tugateka inyama, tukanywa n’ibinyobwa, ariko ubu ibintu byarahenze cyane. Amakara ageze ku mafaranga 700 ku kilo, gaze yiyongereyeho amafaranga 3000, inyama zigeze ku mafaranga 6500 ku kilo. Iyo urebye n’abana bagiye gusubira ku ishuri, ubona bidashoboka ko wakora byose icyarimwe.”
Undi mubyeyi wo mu Murenge wa Musanze na we yemeza ko izamuka ry’ibiciro ryagize ingaruka ku mibereho yabo, ati: “Pasika y’uyu mwaka ntiyatunyuze. Twari dufite gahunda yo gusohokana n’abana ariko byarangiye twicaye mu rugo. Ibiciro by’ingendo byarazamutse kubera lisansi, amafaranga yose twahisemo kuyifashisha mu bijyanye no n’ishuri ry’abana kuko ari byo bya mbere.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko n’ubwo hari izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ibindi, ababyeyi bakwiye gushyira imbere inshingano zo kurera no kwishyurira abana amafaranga y’ishuri.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, yagize ati: “Ni byo koko bitewe n’ibibazo Isi irimo byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka, ariko si ngombwa ko n’ibirayi n’ibindi biboneka iwacu bihenda. Ibi turimo kubikurikirana, tugiye kugenzura abacuruzi no kubaganiriza.”
Yakomeje asaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zabo, ati: “Ababyeyi bishime ariko banazirikane ko abana bagomba gusubira ku ishuri. Icy’ingenzi ni ukubanza gutegura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, ibindi bikaza nyuma.”
Mu itangazo riheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo Ngenzuramikorere ku wa 3 Mata 2026, cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye gukurikizwa ku wa 4 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Litiro ya lisansi yazamutse igera kuri 2,303 Frw, ivuye kuri 1,989 Frw, mu gihe mazutu yageze kuri 2,205 Frw, ivuye kuri 1,948 Frw.
RURA yasobanuye ko iri zamuka rifitanye isano n’ihindagurika ry’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga, aho nko ku wa 3 Mata 2026 igiciro cyageze ku madolari ya Amerika 112,4 ku kagunguru.


