Musanze: Izamuka ry’ibiciro ry’ibiryo by’amatungo ribangamiye aborozi
Ubukungu

Musanze: Izamuka ry’ibiciro ry’ibiryo by’amatungo ribangamiye aborozi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 23, 2026

Aborozi bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane aborora inkoko n’ingurube, bavuga ko izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo rikomeje kubabera imbogamizi ikomeye, rituma bamwe bagabanya umubare w’amatungo borora mu gihe abandi batekereza kubireka burundu.

Bamwe mu borozi bavuga ko ibiryo by’amatungo byabaye bihenze ku buryo amafaranga babonaga nk’inyungu atakiboneka, ahubwo ugasanga bakorera mu gihombo.

Umwe mu borozi b’ingurube mu Murenge wa Muhoza, Hakizimana Jean Claude, avuga ko kugaburira ingurube byabaye ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Mbere twabonaga ibiryo by’ingurube ku giciro cyoroheje, ariko ubu byarazamutse cyane. Umufuka umwe ushobora kugura amafaranga arenga ubushobozi bw’umworozi ufite ubushobozi bugereranyije, bigatuma tugabanya umubare w’ingurube cyangwa tukazigaburira nabi.”

Mukamana Alice, umworozi w’inkoko utuye mu Murenge wa Cyuve, avuga ko ikibazo cy’ibiryo by’inkoko cyatumye agabanya inkoko yari yoroye.

Yagize ati: Kugaburira inkoko bisigaye bidashoboka. Igiciro cy’ibiryo by’amatungo cyarazamutse cyane ku buryo n’amagi agurwa make. Hari igihe umworozi acika intege akumva ko atagikwiye gukomeza.”

Abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo bavuga ko izamuka ry’ibiciro riterwa ahanini n’uko hari ibikoresho fatizo bikenerwa mu gukora ibyo biryo bituruka hanze y’igihugu.

Umwe mu bafite uruganda rukora ibiryo by’amatungo mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, avuga ko n’ubwo bafite ubushobozi bwo gukora toni zisaga 20 ku kwezi, kubona aborozi babigura ku buryo byihuta  bikiri ikibazo.

Yagize ati: Hari ibikoresho dukura hanze nka soya n’ibindi byifashishwa mu gutunganya ibiryo by’amatungo. Ibyo byose birahenda, hakiyongeraho ikiguzi cy’ingufu (amashanyarazi) n’ubwikorezi, bigatuma igiciro kigera ku mworozi ari kinini.”

Yakomeje avuga ko abacuruza babikwirakwiza mu byaro bahendwa n’ingendo, bityo igiciro ku mworozi kikiyongera kurushaho.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose, mu ngendo Sena irimo gukorera hirya no hino mu gihugu igamije kureba aho gahunda zo guteza imbere ubworozi zigeze.

Yagize ati: Twabonye ko ikibazo cy’ibiryo by’amatungo kigihari. Mu nama tuzatanga, tuzasaba ko harebwa uburyo soya yajya ihingwa, ikanatunganywa mu Rwanda kugira ngo abakora ibiryo by’amatungo babone ibikoresho fatizo badahenzwe, bityo n’aborozi bazabone ibiryo by’amatungo ku giciro gito.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu Rwanda hari inganda nini umunani zikora ibiryo by’amatungo, zifite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 36 ku kwezi, ariko zimwe muri zo ntizikora ku bushobozi bwazo bwose kuko hari izitagera kuri 60%.

Aborozi bo mu Karere ka Musanze basaba ko habaho ingamba zihariye zo kubafasha kubona ibiryo by’amatungo ku giciro gito, kugira ngo ubworozi bwa kijyambere bukomeze kuba isoko y’imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Kuri ubu umufuka w’ibiryo by’inkoko w’ibilo 50 wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 28 000 mu 2023 ugeze ku bihumbi 38.

Inganda zikora ibiryo by’amatungo ariko n’ubundi bikagera ku borozi bihenze
Aborozi b’inkoko bavuga ko ibiryo byazo bibahenda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA