Musanze: Kavumu bamaze imyaka itatu basaba gusimburizwa mubazi z’amashanyarazi
Imibereho

Musanze: Kavumu bamaze imyaka itatu basaba gusimburizwa mubazi z’amashanyarazi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 17, 2026

Abaturage bo mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka itatu bagaragaza ikibazo cya mubazi z’amashanyarazi zangiritse, ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa izizisimbura n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda Energy Group -REG).

Aba baturage bavuga ko kuva mu 2022, bakomeje kugeza ibibazo byabo kuri REG, ariko bagahora bahabwa amasezerano atubahirizwa, ibintu bavuga ko byabateje igihombo gikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umwe mu baturage utuye muri ako Kagari  Murorunkwere Stephanie yagize ati: “Mubazi yanjye yakubiswe n’inkuba mu 2022. Nahise mbimenyesha REG, banyizeza ko bazaza kuyisimbuza. Kuva icyo gihe amaso yaheze mu kirere. Buri gihe iyo mbajije bambwira ko bazaza, ariko imyaka ibaye itatu nkiri mu mwijima.”

Akomeza agira ati: “Kuba nta mashanyarazi nkigira byarandindije kuko hari byinshi nageragaho mbikesha amashanyarazi nko gusudira, kumva radiyo, abana gusubira mu masomo n’ibindi.”

Hakorimana na we yemeza ko iki kibazo kimaze igihe, akavuga ko abakozi bashinzwe kureba ibibazo bya mubazi bageze iwe, basanga koko inkuba yarayikubise, bamwizeza ko izasimbuzwa mu kwezi kwa 12/2025. Icyakora, ngo kugeza ubu nta gisubizo gifatika arahabwa.

Yagize ati: “Hari n’ubwo batubwira ko mubazi zo gusimbura zitaboneka. Twebwe icyo dusaba ni igisubizo kirambye, kuko twamaze igihe kirekire dutegereje, kandi n’abayobozi ba REG, baduhoza ku cyizere ariko amaso yaheze mu kirere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iki kibazo abaturage bakimugejejeho, kandi ko agiye kuganira n’ubuyobozi bwa REG kugira ngo harebwe uburyo mubazi zangiritse zasimbuzwa.

Yagize ati: “Iki kibazo twarakimenye, tugiye kuganira na REG kugira ngo harebwe uburyo ziriya mubazi zasimbuzwa, abaturage babone serivisi bakwiye, bave mu mwijima.”

Ku ruhande rwa REG, Umukozi wayo mu Ishami rya Musanze Batangana Regis, na we yavuze ko bagiye gusura abO baturage bakareba ikibazo bafite, hagashakwa uko mubazi zangiritse zasimbuzwa.

Yagize ati: “Tuzasura abaturage bafite iki kibazo, turebe uko gihagaze, hanyuma harebwe uburyo mubazi zangiritse zasimbuzwa, kuko ni bwo natwe twumvise iki kibazo.”

Abaturage bo mu Kagari ka Kavumu bavuga ko nubwo bakomeje guhabwa amasezerano, icyo bakeneye ari igikorwa gifatika kibakura mu mwijima, kuko kubura amashanyarazi bidindiza iterambere ry’ingo, ubucuruzi n’uburezi bw’abana.

Abo muri Kavumu bavuga ko Mubazi zabo zakubiswe n’inkuba zigashya ariko REG, ngo yakomeje kubarerega ko izabaha izindi baraheba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA