Umubyeyi Mukeshimana uri mu kigero cy’imyaka 34, arasaba ubufasha bw’amafaranga angana na miliyoni 4, kugira ngo abashe kwivuza uburwayi bw’ingingo amaranye imyaka 10.
Mukeshimana Alice atuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, Akagari ka Birira, avuga ko amaranye uburwayi igihe kinini aho arwaye zimwe mu ngingo bitewe n’uburwayi bw’amagufwa, avuga ko atabasha kwivuza bitewe nuko kuri we kubona miliyoni 4 bitamworoheye, agasaba umugiraneza uwo ari we wese kumufasha akabona uburyo yakwivuza.
Yagize ati: “Maze imyaka igera ku 10 mfashwe n’uburwayi bw’amagufwa, nivuje mu bitaro bya Ruhengeri, banyohereza muri CHUK ariko binsaba ko kugira ngo mpabwe ubuvuzi ngomba kuba mfite miliyoni 4, ntabwo napfa kuzibona, cyakora yenda ngurishije aho ntuye nabona miliyoni imwe, ubwo se bwo ndamutse mpagurishije abana banjye baba hehe ntegereje icyo Imana izakora, gusa ufite uburyo yamfasha yandwanaho nkivuza.”
Yongeraho ko iki kibazo kandi yakigejeje mu zindi nzego ariko akaba amaso yaraheze mu kirere
Yagize ati: “Nahereye ku Kagari nsaba ubufasha ariko byaranze ubu rero nkeneye nibura uwamfasha nkabona miliyoni 4 nkivuza yenda ni yo nakira nkazamwishyura nshiye inshuro kuko nzaba namaze gutora intege.”
Kuba afite ubumuga bwizanye bitewe n’uburwayi bw’amagufwa bwizanye avuga ko ababazwa n’uburyo abana be bazabaho.
Yagize ati: “Kuba naramaze kumugara bituma ntabasha guhahira abana banjye, urumva abana batatu ntibiba byoroshye nk’umuntu utagira umugabo kandi hari ubwo mbona mba mbangamiye nk’abantu iyo mbasaba icyo kurya, ariko ndamutse mbonye ubufasha nkivuza naba mbonye uburyo bwo kubaho ngatunga abanjye.”
Kuradusenge Jannine akaba umuturanyi wa Mukeshimana avuga ko kuba yaragize ikibazo cy’amagufwa akiri muto kandi nta mugabo afite bibabaza cyane.
Yagize ati: “Nk’ubu kurya muri iyi minsi biragoye kuko bisaba kuba waciye inshuro, kubona umugore nk’uriya rero asaba ibyo kurya, isabune rimwe na rimwe kujya kuvoma amazi bikaba bitamworoheye twifuza ko yafashwa kwivuza kugira ngo abashe kwitunga no kwita ku bana be, kuko n’ubwo afashwa n’abagiraneza ndetse n’abo mu miryango ye bazagera n’ubwo bamwinuba nta wamenya ibintu birahinduka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarise avuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi akizi, gusa ngo harimo gushakwa uburyo yafashwa kwivuza.
Yagize ati: “Mukeshimana ikibazo cye turakizi yakitugejejeho kandi amahirwe nuko uburwayi afite bw’amagufa buvurirwa mu Rwanda, ubu rero natwe nk’Ubuyobozi bw’Akarere tugiye kureba uko yafashwa kugira ngo abashe kwivuza akire, ikindi cyiza ni uko yatugaragarije ko afite aho twahera tumufasha, twafashe amazina ye azafashwa avurwe akire.”
Uyu mubyeyi kuri ubu ngo abeshejweho n’abagiraneza bo mu miryango ye.
lg
November 19, 2024 at 6:20 amNiba yavurirwa mu Rwanda akaba afite ubwishingizi bwo kwivuza kuki asabwa gutanga ayo mafaranga adateze kubona niyo atayigira kubera ubukene ibitaro nibya Leta kandi igizwe nabaturage badahari Leta ntiyabaho