Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ku bufatanye n’abaturage yamennye litiro 1 750 z’ikinyobwa kizwi ku izina rya Karigazoke, mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi, Akarere ka Musanze.
Polisi ivuga ko aho hantu hengerwa iki kinyobwa kitemewe n’amategeko ngo hameze nk’uruganda hafunzwe na cyo kikamenwa, ndetse n’uwacyengaga akaba yashyikirijwe inzego bireba kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko ku bufatanye n’abaturage kimwe n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bazakomeza kurwanya abo bose bakora inzoga zitemewe kimwe n’ibindi biyobyabwenge.
Yagize ati: “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitemewe ndetse tubifatanye no gufata ababikora kugira ngo bahanwe, ahantu higanje inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge ni ho hakunze kurangwa amakimbirane mu ngo n’urugomo, ikibi rero bikaba ari ingaruka z’ubusinzi”.
Akomeza agira ati: “Umuntu wese wishoye mu kunywa inzoga ntabwo yongera kugira imbaraga zo kwikorera ndetse n’igihugu cye muri rusange kuko zituma asaza imburagihe, ahubwo mu minsi mike agatangira gusabiriza akiri muto.”
Bamwe mu baturage babonye iki gikorwa cyo kumena Karigazoke bavuze ko inzoga z’inkorano ziteza umutekano muke.
Umwe mu baturage bo muri Gacaca yagize ati:“Inzoga z’inkorano ni kimwe mu biteza impagarara mu ngo ndetse na bamwe mu bagabo ubwabo bakarwana, kandi ni mu gihe kuko nta nzoga y’inkorano icupa rirenza amafaranga 500, twifuza ko kugira ngo zicike byajya bihera mu isibo barwanya abo bose bakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Muri Ntara y’Amajyaruguru ni ho hakunze kuvugwa amoko menshi y’inzoga z’inkorano kandi ziteza umutekano muke, ngo zikaba zihabwa amazina bitewe n’agace zengerwamo, aho hari izitwa Muriture, Nzogejo, Rukara, Rukwirumwe, Muhenyina, umuzefaniya n’izindi.
Polisi y’u Rwanda yo ivuga ko abaturage bakwiye kwirinda kunywa ibintu bitujuje ubuziranenge kandi bitemewe n’amategeko kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse ko itazaha amahwemo abo bose benga izo nzoga z’inkorano.
Ikomeza isaba abaturage kujya bamenyesha inzego z’umutekano n’ubuyobozi aho ariho hose hakorerwa inzoga z’inkorano.
Karigazoke zamenywe ku ya 6 Nzeri 2025, zingana na litiro 1 750 zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.