Musanze: Mukarusagara wari ufite uruhinja ahamya ko yarokotse Jenoside ku bw’igitangaza
Imibereho

Musanze: Mukarusagara wari ufite uruhinja ahamya ko yarokotse Jenoside ku bw’igitangaza

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 12, 2026

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukarusagara Fatuma yatanze ubuhamya bukomeye bugaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uko yayirokotse ku bw’igitangaza.

Yabitangarije ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze, atangira asobanura ko ivangura n’itotezwa byakorewe Abatutsi byari byaratangiye kera, cyane cyane mu mashuri aho abanyeshuri batandukanywaga hashingiwe ku bwoko.

Yavuze ko ibintu byafashe indi ntera mu 1990, ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora Igihugu, Abatutsi bagatangira gufatwa nk’abanzi b’igihugu, bagahigwa ndetse benshi bakicwa.

Yagize ati: “Mu 1990, abarimu badutegekaga kwikorera imitumba y’insina, bakatubwira ko tugiye guhamba Rwigema. Icyo gihe kandi hatangiye ubwicanyi bukomeye bwibasira Abatutsi.”

Yagarutse ku bantu benshi bishwe muri ako gace, barimo mwarimu Biniga, Manzi n’abandi benshi bajugunywe mu buvumo bwa Nyaruhonga.

Mu 1991 na 1993, ubwicanyi bwarushijeho gukaza umurego, aho benshi biciwe mu bitero byagabwe ku miryango y’Abatutsi, abandi bagasigara ari inkomere mbere yo kuzasozwa n’urupfu muri Jenoside ya 1994.

Mu 1994, Mukarusagara yari yarashatse atuye mu cyahoze ari umujyi wa Ruhengeri, ahazwi nko mu Ibereshi. Jenoside itangiye, yahungishijwe n’ubuzima, yihisha mu baturage ahetse uruhinja.

Yavuze ko kwihisha uhetse umwana byari bitoroshye, kuko byashoboraga kumushyira mu kaga igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati: “Nari nihishe mu Rusagara kwa Nsekerabanzi, mpetse uruhinja. Umwana bamunzaniraga nijoro. Kwari ukubaho mu bwoba bukomeye.”

Yagarutse ku munsi wabaye mubi cyane, ubwo Interahamwe zagabaga ibitero bikomeye mu gace yari arimo.

Icyakora, uwamuhishe yamugiriye ubutwari, yanga kumutanga nubwo yaterwaga ubwoba.

Yagize ati: “Interahamwe zabajije uwari unshyigikiye niba nta Batutsi ahishe, arabihakana. Zamubwiye ko nibahabasanga bazamwica, ariko ntiyigeze anyerekana ngo zinyice. Zarashe amasasu menshi ziragenda.”

Mukarusagara avuga ko kurokoka kwe n’umwana yari ahetse ari igitangaza gikomeye, bitewe n’uko byari bigoye cyane kubasha kwihisha muri ibyo bihe.

Mu gusoza ubuhamya bwe, yavuze ko ari we wenyine warokotse mu muryango w’abantu barenga 20, avuga nuko ababyeyi be, abavandimwe n’abana babo bishwe mu buryo butandukanye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Yagize ati: “Umuryango wacu wose warashize. Mama, papa, abavandimwe n’abana babo bose barishwe. Ndi njye jyenyine warokotse. Kuba ngihumeka mbikesha izahoze ari ingabo za RPA- Inkotanyi kuko ni zo zokeje igitutu ingabo za Habyarimana n’Interahamwe barahunga tubona kubaho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko Kwibuka ari umwanya ukomeye wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza gusigasira amateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside; kandi ko ari inshingano za buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, birinda ingengabitekerezo yayo n’amacakubiri ayo ari yo yose.

Yagize ati: “Kwibuka ni umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu gusigasira aya mateka no kuyagira isomo ribubaka.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda bose gukomeza ubumwe, gukunda Igihugu no guharanira amahoro arambye, ashimangira ko ari byo bizatuma amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi.

Mu rwibutso rw’Akarere ka Musanze rurukuhiyemo imibiri isaga 800 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA