Abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze n’abo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke bishimiye cyane igikorwa cyo gusana ikiraro cya Ryabazira cyari kimaze igihe cyarangiritse, kikaba cyarabuzaga ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’utwo duce twombi.
Icyo kiraro cyari cyarubatswe ku buryo cyari gitambitseho ibiti byaramaze gusaza, ku buryo mu gihe cy’imvura cyabaga kibangamiye cyane abakinyuragaho. Hari n’igihe abaturage bahitagamo kuzenguruka, bagakora urugendo rurerure cyangwa bagategereza ko amazi agabanyuka kugira ngo babashe kugera ku rundi ruhande.
Abaturage bavuga ko ibi byabagiragaho ingaruka zikomeye cyane cyane ku bahinzi bajyanaga umusaruro ku masoko, aho hari igihe umusaruro wangirikaga cyangwa ugatinda kugera ku isoko.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye cyane ko iki kiraro kigiye gusanwa, kuko bizaborohereza imigenderanire, ubuhahirane ndetse n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.
Umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Cyabingo Nsabimana Joseph yagize ati: “Mbere iki kiraro kitarasanwa twahuraga n’ibibazo byinshi. Iyo twabaga dufite umusaruro tugiye kuwujyana ku isoko rya Musanze, byadusabaga kuzenguruka, tugakora urugendo rurerure cyangwa tugategereza ko amazi agabanyuka. Hari n’igihe umusaruro wangirikaga utaragera ku isoko, ariko n’ikimara gusanwa cyubatswe mu buryo bwa kijyambere bizahindura ubuzima bwacu.”
Barigira Camille wo mu Murenge wa Remera mu karere ka Musanze we yavuze ko isanwa ry’iki kiraro rizafasha cyane cyane mu guteza imbere ubuhahirane hagati y’Uturere twombi.
Yagize ati: “Iki kiraro nikimara gusanwa kizadufasha kugeza umusaruro ku masoko vuba. Abacuruzi bazajya batugeraho byoroshye natwe tubashe kujya kugurisha ku isoko rya Musanze tutagowe. Bizadufasha kongera umusaruro n’amafaranga twinjiza.”
Abanyeshuri na bo bavuga ko iki kiraro kizakemura ibibazo by’urugendo bajyaga ku mashuri. Umwe mu banyeshuri bo ku ishuri rya Kamisave, Iradukunda yagize ati: “Iyo imvura yagwaga byaduteraga ikibazo kuko hari igihe twakererwaga cyangwa tukabura uko tujya ku ishuri. Iki kiraro nikimara gusanwa tuzajya tugera ku mashuri yacu mu buryo bworoshye kandi mu mutekano.”
Abaturage bemeza ko uretse ubuhahirane n’imyigire, iki kiraro kizabafasha no kugera ku Bigo Nderabuzima no mu zindi serivisi byoroshye.
Imirimo yo gusana iki kiraro yatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana.
Iki kiraro kigiye gusanwa binyuze mu bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Muri gahunda y’ikorwa ry’iki kiraro harimo gukuraho ibice byari byarangiritse, kongeramo ibikoresho bikomeye birimo ibyuma na beto kugira ngo cyubakwe mu buryo burambye, ndetse no gutunganya inzira zicyinjirwamo ku mpande zombi kugira ngo imodoka n’abanyamaguru babashe kugitambukaho neza kandi mu mutekano.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, yavuze ko uru rugendo rwo gusana iki kiraro ruri mu bikorwa by’inzego z’umutekano bigamije gufasha abaturage mu iterambere.
Yagize ati: “Inzego z’umutekano ntizishinzwe gusa kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, ahubwo zinagira uruhare mu bikorwa by’iterambere bibafasha kugera ku mibereho myiza. Iki kiraro kizafasha abaturage kunoza ubuhahirane n’imigenderanire, nkasaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwa Leta igenda ibagezaho.”
Yanasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gufata neza ibikorwa remezo bubakirwa kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro igihe kirekire.
Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde yashimiye inzego z’umutekano ku ruhare zikomeje kugira mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Uyu munsi igihugu kiri mu rugamba rw’iterambere. Tugomba gukomeza gufatanya kugira ngo umuturage ave mu bukene agere ku mibereho myiza.”
Yanagaragaje ko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo by’ibindi biraro n’ibikorwaremezo bikibangamiye imigenderanire n’iterambere ry’abaturage.
Isanwa ry’Icyo kiraro ryitezweho kunoza ubuhahirane no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abacuruzi, abahinzi n’aborozi ndetse n’abanyeshuri.

