Musanze: Nyange umubyeyi yataye Umwana mu musarane bamukuramo akiri muzima
Amakuru

Musanze: Nyange umubyeyi yataye Umwana mu musarane bamukuramo akiri muzima

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 15, 2024

Mu Murenge wa Nyange Akarere Musanze hari umugore witwa Umutoni Olive w’imyaka 30, wataye umwana mu musarane, ku bw’amahirwe bamukuramo akiri muzima.

Uwo muryango utuye mu Mudugudu wa Cyanturo, Akagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze, aho uwo mugore abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko witwa Nsabimana Innocent.

Kugira ngo uwo mubyeyi gito afatwe ngo byaturutse ku bufatanye n’urwego DASSO y’Umurenge wa Nyange ndetse n’abaturage bakuyemo uwo mwana witwa Mugisha Brayan ufite amezi 5 ariko akuwemo akiri muzima.

Uwo mwana yatawe mu musarane wa Sebitakuriya, wo mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Rugarama, ariko bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko biteye agahinda nk’uko Maburakindi Joseph abivuga

Yagize ati: “Ibi bintu biratubabaje cyane kubona umuntu abyara umwana yagera mu gihe cy’amezi 5 agatekereza kumuta mu musarane, na  bwo kandi ukaza gusiga icyasha umurenge w’abandi twifuza ko uyu mubyeyi gito ahanwa”.

Kuba uyu mugore yataye umwana mu musarani bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyange Ntabareshya Cyprien.

Yagize ati: “Ni byo koko umubyeyi Umutoni Olive yataye umwana w’imyaka 5 mu musarane w’umuturage wo mu Murenge wacu wa Nyange, gusa umwana twamukuyemo akiri muzima arimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Kinigi, ubwo ibindi turakomeza tubikurikirane”.

Uyu muyobozi akomeza asaba ababyeyi kwita ku bana babo, kandi bakavuga ibibazo mu gihe bahuye na byo, kuko hari n’ubwo haboneka ubufasha, cyane ko kugeza ubu ubuyobozi ntiburamenya mu by’ukuri impamvu uriya mubyeyi yataye umwana mu musarane

Kugeza ubu Umutoni Olive yashyikirijwe sitation ya Police Kinigi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA