Musanze: Rigore z’amazi zasenyutse hadaciye kabiri zirateza impanuka
Imibereho

Musanze: Rigore z’amazi zasenyutse hadaciye kabiri zirateza impanuka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 2, 2024

Bamwe mu baturage bagenda n’abakoresha imihanda yo mu Mujyi wa Musanze, cyane cyane aho bita mu Kizungu, babangamiwe na ruhururz z’amazi yo ku muhanda (rigores) yangiritse hataraca kabiri ikaba iteza impanuka, bamwe bakahakura ibikomere.

Abo baturage barasaba ko rigori z’imihanda mishya ya kaburimbo zasanwa kuko yatangiye kwangirika zitaramara kabiri.

Nshimiyimana Aron wo mu Murenge wa Musanze wahakoreye impanuka, yavuze ko iyo miyoboro yangiritse nyuma y’iminsi mike.

Yagize ati: “Iyi mihanda hashize hafi umwaka n’igice yuzuye, byabaye byiza baduhaye kaburimbo ariko kuri ubu tubangamiwe n’izi rigore tugenda tugwamo kubera ko hari ubwo uzibukira imidoka ikaguhinda ikwerekeza aho beto zitwikiye rigiore zangiritse. Aho kugwa mu ipine uhitamo kugwa muri uwo mwobo ukazivuza, bamwe twakomeretse imirundi abandi nzi umugabo waguyemo avunikira mu ivi.”

Manizabayo Erenestine we asanga izi rigore mu mujyi wa Musanze hose barazisondetse mu gihe cyo kubaka, kuko nta gihe kirashira ngo umuntu avuge ngo izi rugore zibe zasaza ngo ziteze impanuka.

Yagize ati: “Ntabwo ari mu Kizungu hano gusa imihanda za rigore ziteza ibibazo na twe mu ibereshi rya 6 ni mu Kagari ka Mpenge, hari umukecuru yaguyemo bimuviramo kumara amezi 2 mu rugo kubera imvune. Izi rigore zishaje ziduteza impanuka n’ubukene!”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo butangaza ko buzi iki kibazo bukizi, bukaba bwarasabye rwiyemezamirimo wubatse uyu muhanda kugaruka akagenda areba ahangiritse akahasana.

Yagize ati: “Ikibazo cya za rigore zangiritse kugeza ubu kirazwi mu Mujyi wa Musanze, ku buryo ahantu hose hangiritse kugeza ubu hamaze kumenyekana kandi byemejwe ko hazasanwa na Komite Nyobozi. Harimo gushaka ibyangobwa kugira ngo rwiyemezamirimo atangire gusana ziriya rigore mu minsi mike.”

Kugeza ubu Umujyi w’Akarere ka Musanze usanga hagati mu masibo hagenda hakorwa imihanda ishyirwamo kaburimbo ndetse n’amashanyarazi ku mihanda.

Ni umujyi ugenda kandi utera imbere uhereye ku nyubako zirimo kuzamurwa ubu, ni ahantu hagendwa cyane ari nay o mpamvu abaturage basaba ko ibikorwa remezo byabungabungwa kugira ngo n’abashyitsi batazajya bahakomerekera bagarwara isura mbi.

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    September 3, 2024 at 7:55 am Musubize

    si Musanze gusa ikibazo cya Rigole kiri henshi ugeze no mumugi wa Kigali wibaza niba abazikora koko barabyize kutabimanya nibyo ahubwo byangiza imihanda zimwe ntizikomeye izindi zishyirwaho kaburembo yaramaze kujyaho aho bacukura bazishyiramo ninaho umuhanda uhera usenyuka namazi yinjiramo abandi zijyamo bakamena kaburembo ziriho amabuye yaruhurura nayo usanga agwamo nkayubakishije icyondo niba batazi uko Rigole zikorwa bazakore urugendo bajye mumugi wa HUYE niho honyine mu Rwanda Rigole zujuje ubuziranenge honyine abazihashyize bazabahe ikiraka bakosore ahandi kuko nibo bakoze ibyo bize

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA